Bugesera: Polisi yarashe ukekwaho ubujura

Mu ijoro ryakeye, mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, Polisi yarashe Nsengimana Vincent w’imyaka 27 wakekwagaho kwangiza ibikorwa remezo no kwiba insinga z’amashanyarazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje  ko Nsengimana, yarashwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira 2023 agerageza gutoroka ubwo yari yemeye kujya kwerekana aho aba yarahishe izindi nsinga.

Yagize ati “Yari asanzwe ari mu bantu bafashwe bagiye bangiza ibikorwaremezo no kwiba insinga z’amashanyarazi. Yari ategereje gushyikirizwa ubutabera. Hari zimwe rero mu nsinga yari yemeye kujya kwerekana aho yazihishe ariko ngira ngo byari no gushaka uko acika . Aho rero yagerageje gucika baramurasa ahita apfa.”

Ibi bibaye nyuma yaho nabwo mu karere ka Muhanga Polisi y’u Rwanda yarashe uwo bikekwa ko ari umujura w’insinga z’amashanyarazi .

 Polisi ivuga ko yagerageje gutema Abapolisi bari mu kazi birwanaho baramurasa.

ACP Boniface Rutikanga avuga ko hakorwa ipererereza ku cyatumye umupolisi afata icyo cyemezo.

Ati “Natwe ntabwo birangirira aho, habaho iperereza z’icyatumye umupolisi agera kuri icyo cyemezo, kureba niba habayeho uburangare cyangwa kutaba ashoboye kuba yarasa ahandi. Iperereza rirakorwa kugira ngo harebwe impamvu y’uwakoze ibyo.”

Polisi igira inama abaturage yo kwirinda kurwanya inzego z’umutekano mu gihe baguye mu cyaha ahubwo bakemera gutanga amakuru.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -