Congo ishobora gutegekwa na Perezida w’umugore ufite ubumuga

Kuri iki cyumweru, umugore witwa Hortense Maliro yagejeje candidatire ye muri Komisiyo y’igihugu y’amatora ya Congo, azaba ahanganye na Perezida Felix Tshisekedi n’abandi.

Hortense KAVUO Maliro, ushaka intebe y’icyubahiro muri Congo Kinshasa ni we mugore ufite ubumuga utinyutse gutanga kandidatire ngo ahatanire kuyobora igihugu cye.

Uyu mugore nta byinshi cyane azwiho, gusa yavukiye mu Burasirazuba bwa Congo, muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Perezida Félix Tshisekedi ku wa Gatandatu na we yatanze kandidatire ye.

Yavuze amagambo agamije gusesereza abakandida bakomeye mu bazahangana na we mu matora, Moise Katumbi na Denis Mukwege, umuganga wahawe igihembo kiruta ibindi mu guharanira amahoro, Prix Nobel de la Paix.

Tshisekedi yagize ati “Ndagira ngo nibutse abaturage bacu guhangana n’abakandida b’abanyamahanga. Navuze ku mugambi wacu wo kwigenga mu bijyanye n’ubukungu. Uku kuri ntabwo gushimisha abanyamahanga, abo rero bahimbye abakandida bazaza kubabwira ibintu byinshi. Kubera iyo mpamvu ntimuzatinye kubera ko murakomeye, kandi mugomba kwitondera ayo magambo y’aba na bariya.”

Felix Tshisekedi yatanze kandidatire ku wa Gatandatu

Ayo magambo bikekwa ko yayavugiraga kuri Moise Katumbi wabanje kugibwaho impaka, abanyepolitiki bavuga ko adafite ababyeyi bombi bavuka muri Congo.

Undi Tshisekedi yahaye ubutumwa ni Denis Mukwege, amubwira ko Congo idafite urugingo rwahungabanye rukenewe ubuvuzi.

Ati “Congo ntaho ikenewe gusudira. Congo nta rugingo rw’umubiri ifite rukeneye gusanwa. Congo ni igihugu, abaturage bakeneye umugati n’amahoro.”

- Advertisement -

Tshisekedi yasabye abaturage ba Congo kumushyigikira nk’uko babikoze mu mwaka wa 2018 kuko urugamba yababwiye rwo kwigenga rugikomeje.

Yavuze ko igihugu cye gifite abaterankunga nka America n’Ubuyapani biteguye kukigezaho ikoranabuhanga kigatera imbere.

Mu bandi bashaka intebe yo kuyobora Congo harimo Denis Mukwege, uyu yatanze kandidatire ye ku wa Gatanu.

Hari uwitwa Seth Kikuni, Bernard Eminate Tedi n’abandi.

Hortense Maliro ushaka kuyobora Congo
Tshisekedi arashaka manda ya kabiri
Denis Mukwege na we arashaka kuyobora Congo
Bernard Eminate Tedi na we arashaka ubutegetsi muri Congo
Seth Kikuni, na we ni umwe mu bakandida

UMUSEKE.RW