Congo na Uganda basinye amasezerano avanaho viza ku baturage

Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiranye amasezerano ajyanye no koroshya ingendo,aho abaturage bazajya bajya  mu bihugu byombi bidasabye Visa.

Aya masezerano ajyanye no koroshya urujya n’uruza rw’abantu ndetse kurushaho gushyira imbaraga  mu mubano w’ibihugu byombi.

Akurikiye ibiganiro byayabanjirije byabereye i Kinshasa muri Repubulik Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu Kuboza 2022 ubwo  perezida Museveni yatahaga umupaka wa Mpondwe , Mpondwe-Lhubiriha Border Export Zone na  Mpondwe One Stop Border Post uri mu karere ka  Kasese , uhana imbibe na Congo, yigeze kuvuga ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ari ingenzi koroshya urujya n’uruza.

Ati “Kujya muri Afurika y’Iburasirazuba bikwiye kuba byoroshye, nta kiguzi bisaba.Ukwiye kwishyura Visa ugiye muri Amerika,Uburayi ariko se Visa no  muri Congo? Ibyo ni umwanda, niba bihari , nzabikuraho.”

Muri Gicurasi uyu mwaka yasabye abayobozi b’ibihugu byombi kuganira uko bakoroshya ibijyanye na Visa.

Abacuruzi bato  b’ibihugu byombi bakunzi kwinubira ko bakwa amadolari 100 y’amerika, ni ukuvuga ibihumbi birenga 300 Ugs (USH37000)  ku muntu ,y’giciro cya Visa .

Ayo yiyongeraho amadolari 45 , ni ukuvuga ibihumbi hagati ya  67-85 by’amashilingi ya Uganda y’itike y’indege. (UGS 67-85) .

RDCongo iheruka kuba umunyamuryango w’Umuryango wa  Afurika y’Iburasirazuba gusa amasezerano ajyanye no koroshya urujya n’uruza nta visa yarebaga ibihugu bya Sudani y’Epfo,Uganda,Rwanda,Burundi ,Tanzania na Kenya .

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW