Dosiye ya Apôtre Yongwe yaregewe ubushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko dosiye ya Harerimana Joseph, uzwi nka Apôtre Yongwe, ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yamaze kuregerwa Ubushinjacyaha.

Amakuru atangwa n’uru rwego avuga ko yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 6 Ukwakira 2023, ndetse ko hatangiye kurebwa niba dosiye yaregerwa Urukiko.

RIB yatangaje ko Apôtre Yongwe yafashwe ku wa 1 Ukwakira 2023 ubu akaba afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Apôtre Yongwe yumvikanye kenshi asaba abifuza ko abasengera kumuha amaturo maze bakabona umugisha w’Imana.

Yigeze guhishura ko ayo maturo ariyo amutunze anicuza icyatumye atayarya mbere hose none “Kigali ikaba igeze hakurya ya Nyabarongo”.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie) akurikiranyweho, giteganywa n’ingingo y’174, y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’Uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -