Dr Mbonimana agiye kumurika igitabo kivuga  ku businzi  bwamweguje mu Nteko  

Dr Gamariel Mbonimana weguye nk’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kubera ubusinzi, agiye kumurika igitabo gishishikarizaa urubyiruko kureka ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE, yahamije ko yitegura gushyira hanze igitabo yise  ‘Imbaraga z’Ubushishozi” anatangaza igihe azakimurikira.

Yagize ati “Iki gitabo kizamurikwa ku cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023 muri Hiltop Hotel I Remera, kuva saa cyenda kugeza saa kumi z’amanywa.”

Yavuze ko byinshi kuri igitabo azabivugaho ubwo kizaba kimurikwaho.

Abinyujije kuri X yahoze ari Twitter, yatangaje ko abazitabira uwo muhango barimo abantu babiri mu bo biganaga ubwo yirukanwaga mu mashuri yisumbuye kubera gusenga na babiri bakoranye ubwo yiyirukanaga mu Nteko kubera gusinda.

Mu bandi yavuze bazitabira umuhango wo kumurika icyo gitabo harimo abapasiteri babiri bamubatije mu mazi menshi mu 1993, babiri mu bo basangiye inzoga bwa mbere ku myaka 26, nyir’akabari yanywereyemo inzoga bwa mbere na Padiri wamusuye mu rugo bwa mbere amaze kureka  inzoga.

Nyuma yo kwegura mu Nteko Ishingamategeko,Dr Mbonigaba yasabye imbabazi umukuru w’Igihugu ndetse yiyemeza kureka burundu manyinya.

Mu kiganiro n’UMUSEKE yagize ati “Ni icyemezo nafashe ku giti cyanjye, kuko nasuzumye ibyambayeho, na ziriya mpanuro za Perezida wa Repubulika cyane cyane ko ibyo yavugaga byose byambayeho, mpitamo rero gusaba imbabazi no kureka inzoga burundu kuko ni zo ziri inyuma ya biriya byose byabaye.”

Icyo gihe yahise aniyemeza gutanga umusanzu wo kurwanya ibiyobyabwenge muri sosiyete nyarwanda.

- Advertisement -

Depite weguye kubera ubusinzi, yahise areka inzoga burundu – IKIGANIRO KIRAMBUYE

UMUSEKE.RW