Dr Mukwege wanga u Rwanda arashaka kuyobora Congo

Dr Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel, yamaze gutangaza ko aziyamamariza kuyobora DR Congo mu matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Uyu mugabo yahawe igihembo cya Nobel kubera uruhare mu kuvura no kwita ku bagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Ntara akoreramo ya Kivu y’Epfo, azwiho kutavuga neza u Rwanda.

Adaciye ku ruhande yatangaje ko ashaka guhindura ibintu byakozwe naLleta yita ko idashoboye ya  Felix Thsisekedi.

Mu ijambo rye yagize ati “Mu by’ukuri maze imyaka 40 nita ku barwayi, abarwayi bari mu bukene bukomeye… kandi bari mu gihugu cyacu kirwaye cyane”.

Dr Mukwege yanenze Leta ya Tshisekedi, avuga ko bimwe mu bibazo “bitigeze bibaho mbere…umutekano mucye, inzara, ubukene, indwara…” Congo irimo kunyuramo biterwa na “leta idashoboye, ititaye ku bibazo by’igihugu”.

Dr Mukweg ati “Igihugu cyacu cyabaye igisebo kuri Africa...”

Dr Mukwege yavuze ko kubera imitwe myinshi yitwaje intwaro gucikamo ibice (balkanisation) kwa Congo ari ibintu biriho, muri iyo mitwe yavuzemo M23.

Mu buryo asanzwe azwiho kudasiga u Rwanda, yongeye kuvuga ko uwo mutwe wa M23 ufashwa na Kigali, ibyo u Rwanda rutahwemye kwamaganira kure.

Ati: “Mu buryo bw’imvugo turi mu ntambara n’u Rwanda, ariko mu ngiro leta yacu yemerera ibicuruzwa byo mu Rwanda kwinjira ku butaka bwacu bidatanze imisoro ku mpamvu y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kandi ku ikosa rya politiki y’amabanki amafaranga y’abanyecongo abikwa muri banki zo mu Rwanda.”

- Advertisement -

Uyu muganga yavuze ko ashobora “gukemura ibi bibazo”, kandi ko yari ategereje “igihe nyacyo”.

Ati: “Rero ndashimangira ko igihe nyacyo ari nonaha. Icyo nshyize imbere cyonyine ni ugukiza igihugu cyacu.

“Imbere y’uguhirima [kwacyo] ntabwo dushobora gutegereza ko kirimbuka ngo tugire icyo dukora. Ejo byaba ari kera. Niyo mpamvu aka kanya nje, kandi nditeguye.”

Dr Denis Mukwege yavuze ko yafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko akomeje kubisabwa n’abantu benshi.

Uyu mugabo mu mpera z’umwaka ushize ubwo yahuraga na Papa Francis, yongeye gushinja uRwanda kugira uruhare mu mutekano mucye wa Congo ndetse arusabira ibihano.

Imbere ya Papa Francis yagize ati “Congo yaratewe ,yarinjiriwe,ubu yamaze kwigarurirwa  n’ingabo z’amahanga z’uRwanda n’umutwe w’iterabwoba wa M23.”

BBC ivuga ko mu byumweru bibiri bishize abantu biganjemo abagore bamutangiye miliyoni 160 z’amafaranga ya Congo z’ingwate isabwa umukandida wa perezida.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW