FRVB yahuguye abatoza Volleyball mu mashuri

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, yahuguye abatoza umukino wa Volleyball mu bigo by’amashuri.

Ni amahugurwa yabaye guhera ku wa Gatanu tariki ya 6 kugeza ku Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023, abera muri Salle yagenewe amahugurwa ya Minisiteri ya Siporo.

Abatoza 53, ni bo bahuguwe n’abatoza babiri b’ikipe z’Igihugu za Volleyball, Paulo De Tarso na Ntawangundi Dominique.

Impamvu nyamukuru y’aya mahugurwa, ni ukugira ngo abatoza umukino wa Volleyball uhereye mu batoza, cyane cyane abo mu mashuri, babashe kongererwa ubumenyi buzafasha mu Iterambere ry’uyu mukino utanga icyizere mu Rwanda.

Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, Perezida wa FRVB, Ngarambe Rafael, yashimiye abatoza bahuguye abatoza uyu mukino mu mashuri ariko asaba abahuguwe kuzabyaza umusaruro ubumenyi bongerewe.

Umukino wa Volleyball mu Rwanda, urakomeza kuzamuka no gutera imbere umunsi ku wundi, ndetse bikanasobanurwa n’uko u Rwanda rumaze iminsi rwitwara mu marushanwa mpuzamahanga.

Abatoza 53 batoza Volleyball mu mashuri, ni bo bahuguwe
Mu muhango wo gusoza amahugurwa yari amaze iminsi itatu
Ngarambe Rafael uyobora FRVB, yasabye abahuguwe kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe
Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa hari abayobozi batandukanye muri FRVB

Abarimo umunyamakuru Rabbin [wa Gatatu] wa Isango Star, bari mu muhango wo gusoza aya mahugurwa
Kubwimana Gertrude uzwi [Gege] Ushinzwe Ubuzima bw’ikipe z’Igihugu muri FRVB, yari muri aya mahugurwa
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW