Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yirukanywe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba  yahagaritswe kuri iyo mirimo.

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko mu izina rya nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame , none  ku wa 25 Ukwakira 2023, CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba  yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Ntabwo hatangajwe ibyo yaba agomba kubazwa , icyakora  hari amakuru avuga ko ibice byinshi by’Intara y’Iburasirzuba byakunze kuvugwamo ikibazo cy’isuku nke, bituma ategeka ko hakorwa ubukangurambaga buhwihuta abaturage.

Icyo gihe hari n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bagiye birukanywa abandi barahindurwa.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yari amaze imyaka irenga ibiri mu Ntara y’Iburasirazuba kuko yahawe izo nshingano mu mwaka wa 2021.

Ku wa 25 Gicurasi 2020 nabwo  yari yahagaritswe ku mwanya wa guverineri w’Intara y’Amajyepfo aho yasimbuwe na Kayitesi Alice wayoboraga Akarere ka Kamonyi.

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW