Airtel Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF batangije ku mugaragaro gahunda yo gutanga internet y’ubuntu mu bigo by’amashuri hagamijwe kubyorohereza gutanga amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ni igikorwa cyatangirijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023 muri GS Busanza mu Mujyi wa Kigali.
Ni muri gahunda y’imyaka itanu aho Airtel Rwanda na UNICEF bazageza internet ya 4G mu bigo by’amashuri.
Muri iyi gahunda abarimu n’abanyeshuri bazajya bahabwa ibikoresho bibafasha mu masomo yabo hakoreshejwe ikoranabuhanga birimo internet y’ubuntu kuri buri umwe, imbuga zibafasha mu kwiga no kwigisha n’ibindi.
Umuyobozi wa GS Busanza, Bandirimba Emmanuel yishimiye iyi internet bahawe kuko bahuraga n’imbogamizi mu myigishirize.
Yavuze ko internet bakoreshaga yagendaga buhoro ndetse ikanacikagurika.
Ati” Ubu nta mpungenge zo kwigisha abana kuko twafashijwe kubona internet nziza kandi yihuta, turashimira Airtel Rwanda na UNICEF.”
Umuyobozi wungirije wa UNICEF mu Rwanda, Min Yuan, yavuze ko iyo gahunda izakemura ikibazo cy’abanyeshuri benshi badafite amahirwe yo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ibi kandi ngo bizafasha kuzamura ubushobozi mu burezi ku buryo bufatika.
- Advertisement -
Ati” Ni muri urwo rwego UNICEF ku bufatanye na Airtel iyi gahunda izafasha abana kubona amahirwe yo kwiga neza.”
Yakomeje avuga ko ubu bufatanye buzafasha mu kuzamura iterambere ry’uburezi hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange, nibura bizasatire urwego rw’iterambere mu burezi umubagane w’u Burayi ugezeho.
Umuyobozi muri Airtel Africa, Emeka Oparah yabuze ko batewe ishema no gutanga serivisi zifitiye akamaro umunyeshuri zirimo kumufasha kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Yagize Ati “ Ni igikorwa twifuza ko kizaguka kigere kure uko tuzagenda dutera intambwe.”
Yashimiye UNICEF na Guverinoma y’u Rwanda, Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ikoranabuhanga ku bufatanye kugira ngo iyo gahunda igerweho.
Iyi gahunda ya Airtel Africa na UNICEF yo kugeza ibikoresho byo kwifashishwa mu masomo hakoreshejwe ikoranabuhanga yashowemo arenga miliyoni 50$ (Miliyari 50Frw) mu myaka itanu izamara.
Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha ibihumbi 12 by’abarimu n’abanyeshuri bo mu bigo 20 by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Rwanda, mu kubafasha kubona ibikoresho byibanze mu kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW