Hatanzwe Bisi 20 mu gukemura ikibazo cy’ingendo muri Kigali

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023, Ikigo  Jali Investment Ltd ,Umujyi wa Kigali,Urwego Ngenzuramikorere,  berekanye bisi nshya 20 zigiye gukorera mu Mujyi wa Kigali.

Izi bisi zizafasha abatuye Umujyi wa Kigali gukora ingendo aho bashaka badategereje igihe kini, mu byerekezo bya Downtown- Kimironko na Nyabugogo-Kimironko.

Mu itangazo ryo ku wa 3 Ukwakira 2023, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yavugaga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange hafashwe ingamba zitandukanye.

Muri izo ngamba harimo  kwifashisha bisi zikodeshwa zikunganira izisanzwe zitwara abagenzi.

Iyi Minisiteri yavugaga kandi ko  hazabaho gukorana n’abasanzwe batwara abagenzi, kugira ngo babone ubushobozi bwo gukoresha bisi ziri mu magaraje ndetse ko hazifashishwa  bisi ziri mu byerekezo bidafite abagenzi zigakoreshwa ahari abagenzi benshi mu masaha amwe n’amwe.

Biteganyijwe ko guhera tariki ya  14 Ukwakira, 2023  ai bwo zitangira akazi ko gutwara abagenzi.

Izi bus nshya uko ari 20 zifite   umwihariko wo kuba zifite  imyanya yagenewe abafite ubumuga.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -