Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kuzamuka

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukwakira 2023 ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byazamutse, aho lisansi yavuye ku 1639 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1,822frw, naho mazutu litiro iva ku 1492 Frw, ishyirwa kuri 1662 Frw kuri litiro.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzegomZimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamao (RURA) ruvuga koi bi biciro bigomba guhita bikurikizwa guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023 mu gihe cy’amezi abiri.

RURA ivuga ko iri hindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda , Jean Chrysostome Ngabitsinze, yabwiye RBA ko  hari amafaranga leta yari yigomwe nubwo  ibiciro bikomoka kuri peteroli byazamutse.

Ati “ Kuba twarigomwe nk’igihugu cyacu ngo dufashe abaturage bacu ngo babone ibiribwa mu buryo butagakwiriye guhendwa,ntabwo bivuze ko umusoro wavuyeho wabaye imfabusa .Kuvanaho umusoro byabaye ingamba nziza , abanyarwanda twakwishimira, ubuyobozi bwakoze kugira ngo abantu boroherezwe ngo abantu babashe kubona ibidahenze cyane.”

Minisitiri  w’Ubucuruzi n’imganda yasabye abacuruzi kuturiirira ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ngo bazamure ibiciriro by’ibiribwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW