Isomo twabahaye rikwiye gutuma Tshisekedi atekereza ku biganiro – Bertrand Bisimwa

Imirwano ikomeje kubica mu Burasirazuba bwa Congo, hagati y’abarwanyi ba Wazalendo bari ku ruhande rwa Leta n’inyeshyamba za M23, kuri iki Cyumweru barwaniye ahitwa Bwiza/Bweza.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa kuri X yahoze ari Twitter, yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi wa Congo akwiye kubitekerezaho akemera imishyikirano.

Ati “Tuributsa Tshisekedi ku neza, mu gufata ingamba z’isomo umutwe wa ARC/M23 wahaye abarwanyi be, FARDC/FDLR/Mai-mai/Abacanshuro muri iki gitondo ahitwa i Bwiza. Ubu akwiye kumva ko nta gisubizo cya gisirikare mu kibazo gihari.”

Bertrand Bisimwa mbere yari yatangaje ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC/FDLR nyuma y’uko ku wa Gatandatu zinaniwe kugaba igitero, kuri iki Cyumweru zongeye gutera Bwiza zikarasa ku baturage bahunze imirwano bakajya mu bice bigenzurwa na M23.

Yavuze ko icyo gikorwa kigamije kwica no gusahura abaturage kidakwiye kwihanganirwa.

Bisimwa yavuze ko umutwe wa m23 (Armée Révolutionnaire Congolaise/ ARC) wahawe itegeko ryanditse ryo kurinda abasivile n’imitungo yabo.

Yavuze ko Leta ya Congo izirengera ingaruka z’intambara yahisemo aho gushyira imbere ibiganiro.

Ku rundi ruhande abarwanyi ba Wazalendo bakomeza kwisuganya muri teritwari zimwe na zimwe muri Kivu ya Ruguru, nka Nyiragongo, na Masisi aho bamaze igihe bigamba ko bambuye umutwe wa M23.

Bananyomije amakuru amaze iminsi avuga ko umwe mu babakuriye witwa Sauli Duniya Ignace yaba yarishwe na M23. Uyu Sauli Duniya Ignace yagaragaye imbere y’abanyamakuru ku wa Gatandatu ahitwa Burungu.

- Advertisement -

M23 ariko ivuga ko yishe uwitwa LT.Col Tambwe Shindano Blaise wo mu mutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu muri Congo, uyu yigeze kuba umuyobozi wungirije wa Brigade yitwa Jungle.

Imirwano kuri iki Cyumweru iri kubera mu duce twa Kavenu, n’ahitwa Tabi mu nkengero za Bwiza muri Gurupema ya Tongo muri Teritwari ya Rutshuru.

UMUSEKE.RW