Israel yahaye amasaha 24 abatuye Amajyaruguru ya Gaza kuba bahunze

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Igisirikare cya Israel cyabwiye Umuryango w’Abibumbye ONU ko buri muntu wese uba mu majyaruguru y’agace ka Wadi Gaza akwiye kwimukira mu majyepfo ya Gaza mu gihe kitarenze amasaha 24 , nkuko bivugwa n’umuvugizi wa ONU.

ONU ivuga ko ibi bireba abantu hafi miliyoni 1.1 , ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri  cy’abaturage bose ba Gaza. Ako gace karebwa no kwimuka karimo n’umujyi wa Gaza utuwe mu bucucike.

Uko kuburira kwa Israel kwatanzwe mbere gato ya saa sita z’ijoro (00:00) ku isaha yo muri Gaza n’i Yeruzalemu.

Mu itangazo, ONU yagize iti: “Umuryango w’Abibumbye ufata ko bidashoboka ko uko kugenda kubaho hatabayeho ingaruka mbi cyane ku baturage.”

Israel kandi ikomeje gukora ibitero by’indege kuri Gaza kuva ku wa gatandatu ubwo intagondwa za Hamas zivuye muri Gaza zagabaga igitero gitunguranye kuri Israel.

Abantu bagera ku 1,300 biciwe muri icyo gitero cya Hamas muri Israel cyo ku rwego rutari rwarigeze rubaho mbere, naho abantu nibura 150 bashimuswe na Hamas.

Ibitero by’indege bya Israel byo kwihorera bimaze kwica abantu barenga 1,400 muri Gaza, nkuko bivugwa n’abategetsi bo muri Minisiteri y’ubuzima ya Palestine.

 

Igisirikare cya Israel (IDF) cyasabye abatuye umujyi wa Gaza guhunga ku mpamvu z'”umutekano no kwirinda.”

- Advertisement -

Mu itangazo, IDF yagize iti: “Muzashobora kugaruka gusa mu mujyi wa Gaza igihe irindi tangazo ribitangira uruhushya rizaba ritanzwe.”

Mu butumwa bwa videwo bwo ku rubuga rwa X rwahozwe ruzwi nka Twitter, umuvugizi wa IDF, Liyetona Koloneli Jonathan Conricus yavuze ko intego yabo ari ukurokora ubuzima.

Yongeraho ati: “Abasivile si umwanzi wacu.Turabyumva ko  kwimuka  bizafata igihe. Si igikorwa cyoroshye.”

Mu itangazo ryayo, ONU ivuga ko “Yinginze cyane ko iryo tegeko, niba ryemejwe, rikurwaho mu kwirinda igishobora gutuma ibyago bisanzwe biriho bihinduka amakuba.”

Iryo tegeko rinareba abakozi bose ba ONU hamwe n’abihishe mu bigo bya ONU, birimo nk’amashuri, ibigo nderabuzima n’amavuriro.

BBC ivuga ko akanama k’Umutekano ka ONU gateganya gukora inama y’igitaraganya mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa kuri uyu wa gatanu, mu nama nyunguranabitekerezo yo mu muhezo.

Ambasaderi wa Israel muri ONU yashyigikiye itegeko ryo guhunga ryatanzwe n’igisirikare cy’icyo gihugu, avuga ko ibyatangajwe na ONU “biteye isoni”.

Ambasaderi Gilad Erdan yavuze ko igihugu cye kirimo kuburira hakiri kare abaturage ba Gaza kandi ko kirimo kugerageza “kugabanya ibyago ku batarebwa” n’igitero cya IDF kuri Hamas.”

Yagize ati: “Mu gihe cy’imyaka myinshi, UN yarahumirije ku guhabwa intwaro kwa Hamas no ku ikoresha ryayo ry’abaturage b’abasivile n’ibikorwa-remezo bya gisivile byo muri Gaza nk’ahantu ho guhisha intwaro zayo n’ubwicanyi.”

Ambasaderi Erdan yongeyeho ko“Byaba byiza ONU  ubu yibanze ku kugarura abashimuswe, kwamagana Hamas no gushyigikira uburenganzira bwa Israel bwo kwirwanaho.”

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW