Kamonyi: Agatsiko k’amabandi kiyise ‘Abahebyi’ kahawe ubutumwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude  yabwiye abitwa Abahebyi  gucika ku ngeso yo gutera amabuye inzego z’umutekano kuko zishobora kubivuna zikoresheje imbunda.

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabivugiye mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi.

Ubwo yasuraga abaturage, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yavuze  ko barambiwe  guhora bumva ko hari abantu bapfiriye mu myobo y’ahacukurwa amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Musabyimana yavuze ko mu bindi bibarambiye harimo kuba abo bantu bacukura muri ubwo buryo babona inzego z’ibanze ndetse n’izo mu mutekano zije kuhabakura,bagafata imihoro n’amabuye bashaka kubagirira nabi bakiyibagiza ko aribo bari mu makosa.

Ati”Mufite imihoro n’amabuye, Leta ifite imbunda ndabamenyesha ko muzahangana nayo nimudacika kuri iyo ngeso”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abacukura muri ubu buryo gusaba ibyangombwa bibemerera gucukura mu buryo bwubahirije amategeko cyangwa bakibumbira muri koperative ifite ibyangombwa kugira ngo bacukure bafite Umutekano.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Twizere Désiré, avuga ko batifuza kumva izina Abahebyi ko abaryitwa bagomba kuryibagirwa bakajya ku murongo kimwe n’abandi baturage.

Ati”Ntabwo dushaka kongera kumva izina Abahebyi guhera uyu munsi turabizeza ko nibatarireka twe tuzabyikorera.”

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwiganje mu Murenge wa Rukoma, Kayenzi, Ngamba ndetse n’Umurenge wa Mugina.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko Kompanyi 15 arizo zibifitiye ibyangombwa zahawe n’Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli.

Gusa Umurenge wa Rukoma niwo ufite umubare munini w’ahacukurwa ayo mabuye, ni naho hakunze kumvikana ibibazo by’abahebyi bigera nubwo bamwe bapfiramo.

ACP Twizere Désiré avuga ko batifuza kongera kumva izina ryitwa abahebyi
Abaturage bashimiraga Umukuru w’Igihugu muri iyi nteko.

 MUHIZI ELISÉE/UMUSEKE.RW i Kamonyi