Lt Gen Mubarakh yitabiriye inama yiga ku mutekano wa Congo

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt.Gen Mubarakh Muganga, kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023,ari Addis Ababa muri Ethiopie aho yitabiriye inama y’abagaba bakuru  b’ingabo z’Akarere, yiga uko muri RD Congo amahoro n’umutekano byagaruka.

Yabereye ku kicaro gikuru cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe,muri Ethiopia, yitabirwa kandi n’abahagarariye Afurika y’Iburasirazuba, Umuuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS),abaturuka mu biyaga bigari, Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika,SADC.

Abayitabiriye barafatira hamwe imyanzuro bagendeye ku yabaye kuwa 27 Nzeri 2023,iLuanda muri Angola.

Imwe muri yo myanzuro isuzumwa, hararebwa niba mu burasirazuba bwa Congo hakoherezwayo ingabo hatabayeho gucikamo ibice.

kindi ni uko haganirwa uko hakongerwa uburyo ingabo ziri mu Burasirazuba bwa Congo zashyira hamwe, hagamijwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro ya M23 na ADF n’indi mitwe itemewe.

Umubano w’ibihugu by’uRwanda na RDCongo  nawo uraza kuganirwaho ari nako harebwa uko ibihugu bya Angola,uBurundi,Kenya,Uganda,Sudani y’Epfo na Zambia byatanga umusanzu mu kohereza ingabo.

Iyi nama ibaye mu gihe kuri ubu muri RDCongo imirwano ikaze yongeye kubura hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Congo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW