M23 yisubije Kitshanga n’ibindi bice byafashwe na Wazalendo

Imirwano ikomeye mu Burasirazuba bwa Congo yasize umutwe wa M23 wongeye kugenzura umujyi wa Kitshanga.

Abanyamakuru bo mu Burasirazuba bwa Congo bavuga ko abarwanyi bashyigikiye Leta, biyise Wazalendo bahunze umutwe wa M23.

Umwe mu baturage bari i Kitshanga yavuze ko Wazalendu birutse kubera ko nta masasu bafite.

Abaturage b’abasivile bon go bahungiye ku ngabo za MONUSCO abanda berekeza ahitwa i Mweso.

Abandi baturage bahisemo kuguma mu nzu zabo bagakinga.

Umunyamakuru Justin KABUMBA yavuze ko M23 yongeye kugenzura agace ka Kilorwire muri Masisi.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yemeje amakuru y’uko inyeshyamba ayoboye zafashe umujyi wa Kitshanga mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi bukorerwa abasivile.

Ati “Nta na rimwe M23 izarebera abakora Jenoside.”

Muri iki cyumweru hagati Wazalendu bivugaga ibigwi ko birukanye umwanzi (M23) mu bice byose byo muri Masisi, bakomeza bakajya muri Rutshuru na Nyiragongo.

- Advertisement -

Hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasore ba M23 babyina intsinzi mu mujyi wa Kitshanga, ndetse ngo bakoranye inama n’abaturage.

Kitshanga irinzwe n’ingabo z’u Burundi zihari mu rwego rw’ingabo za Africa y’Iburasirazuba, EACRF zicunga amahoro, nk’uko zitabujije Wazalendo kuhafata ku wa Gatanu, no kuri uyu wa Gatandatu ntacyo zakoze kuri M23.

UMUSEKE.RW