Mu Bitaro by’ababyeyi bya Kabgayi haravugwamo ubucucike bukabije

Abagana mu Bitaro by’ababyeyi  bya Kabgayi, mu karere ka Muhanga,bavuga ko ubucucike buhari butuma batabasha kwisanzura, bagasaba Inzego zifite ubuzima mu nshingano kubashakira ibindi byumba bazajya babyariramo.

Bamwe mu bahabyarira, abarwaza  cyangwa  ababaherekeza binubira umubyigano n’ubucucike biri ku rwego rwo hejuru ,bakavuga ko buri gitanda cyose kiba kiriho ababyeyi babiri cyangwa batatu.

Abo baturage bavuga ko umubare  w’ababyeyi bagana ibi bitaro  ari munini ku rugero ibitaro bitabasha kwakira, ariko kubera ko abaforomokazi n’abaganga batabasubizayo, bikaba ngombwa ko babakira batitaye kuri uwo mubare uruta kure ingano y’iyi nyubako.

Mwiseneza Valens avuga ko yaje aherekeje umugore we aje kubyara, bahageze umugore we ahita yibaruka, bamushyira ku gitanda kimwe n’undi mubyeyi mugenzi we bose bafite impinja.

Ati”Byasabaga ko abo babyeyi bajya ibihe byo kuryama kuko abana babo batari kubona aho babaryamisha.”

Muhorakeye Anne Marie wari ufite mukuru we muri ibi bitaro avuga ko hari n’abahitamo gusasa hasi ku isima aho kugira ngo babyiganire ku gitanda kimwe.

Ati”Twumvaga ibitaro by’ababyeyi  bishyashya  bigiye gutangira kugira ngo biruhure abahabyarira none imyaka ibiri irashize bitaratahwa.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi ,Dr Muvunyi Jean Baptiste, yabwiye UMUSEKE ko ibyo ababyeyi bataka ari ukuri kuko ubucucike bw’abahabyarira buri ku kigero cya 80%.

Muvunyi avuga ko iyo urebye uyu mubare wa 80% w’ababyeyi bahabyarira ukabije gusa  akavuga ko ababyeyi babiri  aribo baba baryamye ku gitanda kimwe.

- Advertisement -

Muvunyi avuga ko  hari igihe  iyi mibare y’ababyeyi  igenda ihinduka, kuko atari uku bihora.

Ati”Usanga buri kwezi twakira ababyeyi 400 nibura.”

Dr Muvunyi avuga ko 55% muri bo ari ababagwa bakahamara igihe kuko hari bamwe babanza gutinda mu bigo Nderabuzima mbere yuko bazanwa iKagbayi byananiranye.

Muvunyi  yongeraho ko nta babyeyi batatu bashobora kuryama ku gitanda kimwe, kubera ko ari gitoya cyane, akavuga ko abavuga ibyo bashyiramo amakabyankuru.

Cyakora yasabye  ababyeyi n’abarwaza ko mu mezi abiri ari imbere bazaba batangiye gukorera mu Bitaro bishyashya kuko byo birimo ibitanda byinshi.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi buvuga ko bwari bifite ikizere ko ibitaro bya Nyabikenke ni byuzura, umubare w’ababyeyi by’umwihariko n’abarwayi muri rusange uzagabanuka, ariko bukavuga ko kugeza ubu ukiri hejuru kuko  nta Serivisi y’ababyeyi ibyo bitaro bifite kugeza ubu.

Ibitaro bishya biteganyijwe kuzura bizatanga igisubizo
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko buri kwezi bakira ababyeyi 400 nibura.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kabgayi.