Muhanga: Ababyeyi basabwe kudatererana abafite uburwayi bwo mu mutwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwasabye ababyeyi ndetse na Sosiyete nyarwanda  kudatererana abafite uburwayi bwo mu mutwe kuko ari abantu nk’abandi.

Iyo ugeze mu Mujyi wa Muhanga, uhabona abantu bafite uburwayi bwo mutwe batari benshi,  bamwe muri bo baba bambaye ibicocero, imisatsi yarabereye ku mutwe, abandi bagatoragura imyanda  y’ibisigazwa by’ibiryo imbere y’isoko, ku maduka n’imbere y’imiryango y’inzu abagenzi bafatiramo amafunguro.

Abandi muri bo usanga basabiriza ndetse bakiyenza ku baturage, abandi bakagaragaza ibyo bimenyetso byose batavuga.

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert , yabwiye UMUSEKE ko  bateguye urugendo ruva mu Mujyi wa Muhanga rwerekeza ku Bitaro bya Kabgayi rugamije  kwizihiza umunsi wahariwe abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Ati”Abenshi mubona muri uyu Mujyi ntabwo bakomoka muri aka Karere usanga baje bavuye mu tundi Turere.”

Mugabo avuga ko hari abo Leta yishyurira mutuweli  batereranywe n’Imiryango yabo ariko bafitiye imyirondoro  ikanakurikirana uko banywa  iyo miti baba bahawe n’abaganga.

Ati”Hari n’abo tugeza mu Bitaro, bagasanga banyoye ibiyobyabwenge, a ababonye abo bantu bo bakabita ko bafite uburwayi bwo mu mutwe. Mugabo akavuga abaganga bonyine aribo  bemeza ko umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe.”

Yasabye abaturage babana umunsi ku munsi n’abo bantu bagaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe kubitaho no kubaha agaciro abantu bose bahabwa muri Sosiyete.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Muhanga, Kamana Umutoniwase Sosthène avuga ko barimo gukangurira imiryango ifite abantu bafite ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe kubasuzumisha kwa muganga kugira ngo bitabweho.

- Advertisement -

Kamana avuga ko gukorera ubuvugizi abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe badafite ababitaho  bireba buri muntu.

Ati”Hari na bamwe mu babyeyi, badakurikirana  uko abarwayi bo mu mutwe bafata neza kandi ku gihe.”

Avuga ko mu bindi ababyeyi n’abaturage muri rusange bagomba gukumira no kwirinda ari amakimbirane yo mu miryango, kubera ko akurura ibi bibazo.

Kamana avuga ko barimo gukora ubuvugizi muri RSSB, kwegereza abafite uburwayi bwo mu mutwe imiti  igatangirwa ku rwego rw’amavuliro y’ibanze.

Yongeraho ko gukumira no kurwanya amakimbirane yo mu miryango  ari kimwe mu bisubizo, agasaba RSSB korohereza abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe badafite imyirondoro kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ndetse ko imiti y’uburwayi bwo mu mutwe ikoreshwa ku bigo nderabuzima yamanurwa ikaba yatangirwa no ku rwego rw’amavuriro y’ibanze.

Muri ubu bukangurambaga, Kamana avuga ko Inzego z’Ibanze zikwiriye guhanahana amakuru n’ibigo by’ubuvuzi kugira ngo abafite uburwayi bwo mu mutwe bafitiwe imyirondoro bahuzwe n’Imiryango yabo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Muhanga Kamana Umutoniwase Sosthène avuga ko barimo gukangurira imiryango ifite abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe kubasuzumisha
Bamwe mu barwaza mu Bitaro bya Kabgayi bahawe ubutumwa bwo kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe
Inzego zifite ubuzima mu nshingano zakanguriye abaturage kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.