Nyerere Cup: Amakipe ahagarariye u Rwanda yabonye tike ya ¼ na ½

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Amakipe ya APR Volleyball Club na Police Volleyball Club zihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Volleyball rya Nyerere Cup 2023, yabonye itike yo kwerekeza muri ¼ na ho APR WVC na RRA WVC zibona itike ya ½.

Guhera tariki ya 10 kugeza tariki ya 14 Ukwakira, mu I Mujyi wa Moshi mu Ntara ya Kilimanjaro mu gihugu cya Tanzania hari kubera irushanwa rya Volleyball ryitiriwe uwahoze ari Umukuru w’igihugu cya Tanzania, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere, Nyerere Cup.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’Ibihugu bitatu birimo u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, mu gihe hari hatumiwe amakipe 25 ariko yose ntabashe kwitabira.

Mu bagabo u Rwanda amakipe aruhagarariye ari yo APR VC na Police VC yombi yitwaye neza uyu munsi kuko yabonye itike yo kujya muri ¼.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yatsinze Kadco yo muri Tanzania amaseti 3-0. APR VC yatsinze iseti ya mbere kuri 25-6, iseti ya kabiri 25-6 ya KADCO, mu gihe iseti ya gatatu APR VC yayitsinze ku manota 25-2 y’ikipe yo muri Tanzania.

Ku rundi ruhande ikipe ya Police Volleyball Club nayo yahanaga ikipe Mipango yo muri Tanzania kuko na yo yayikubise amaseti 3-0.

Police VC yatsinze seti ya mbere ku manota 25-15, seti ya kabiri amanota 25-18 mu gihe seti ya nyuma yabaye 25-22.

Mu bagore kandi, amakipe ya APR Women Volleyball Club na RRA WVC yabonye itike ya ½ nyuma yo gutsinda amakipe byari bihanganye dore ko yo yagiye akina hagati ya yo.

Ikipe ya APR Women Volleyball Club yatsinze ikipe ya ORKEESWA yo muri Tanzania amaseti 3-0. Iseti ya mbere APR WVC yayitsinze kuri 25-14, iya kabiri iba 25-6 mu gihe iya gatatu yabaye amanota 25-5. Umukino wundi APR WVC yatsinze ikipe ya Tanzania Prison amaseti 3-0.

- Advertisement -

Rwanda Revenue Authority Women Volleyball Club yatsinze ikipe ya Jeshs Stars yo muri Tanzania amaseti 3-0 (25-22,25-23 na 25-17), zombi ziba zibonye itike ya ½.

Irushwnwa rya Nyerere Cup rirakomeje
RRA WVC na yo yabonye tike ya 1/2
APR WVC yabonye tike ya 1/2 cya Nyerere Cup

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW