Papa Francis yagize icyo avuga ku byo guhesha umugisha abahuje ibitsina

Umushumba wa kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yifashishije inyigisho yavuze ko ababana bahuje ibitsina bagomba kwakirwa kandi bakubahwa ndetse badakwiye guhezwa cyangwa kuvangurwa, ko bakwiye guhabwa ubureganzira bwo gushyingiranwa byemewe n’amategeko.

Kuwa gatatu Papa Francis yavuze ko kubijyanye n’ababana bahuje ibitsina, hakwiye kubaho itandukaniriro hagati y’icyaha n’igicumuro, yongeyeho ko no kudafashanya ubwabyo ari igicumuro.

Aya magambo yavuzwe na Papa Francis yateje impagarara ku Isi aho bamwe bashyigikiye ibyo yavuze abandi nabo bakabirwanya cyane.

Asubiza itsinda ry’Abakaridinali bamusabye ibisobanuro kuri iki kibazo yavuze ko icyifuzo cyose gisaba umugisha kigomba gukemurwa neza n’abashumba.

Yongeyeho “Nk’uko Kiliziya yasobanukiwe ko gushyingiranwa kuba umwihariko uhamye hagati y’ubumwe bw’ umugabo n’umugore, hagombwa kwirindwa imihango iyo ariyo yose cyangwa gutesha agaciro bishobora kuvuguruza uku kujijuka.”

Ariko ashimangira ko iyo hasabwe umugisha, byerekana gutakambira Imana ngo ifashe kwinginga kubaho neza.

Mu bihugu by’Ububiligi n’Ubudage Abepisikopi batangiye kwemerera umupadiri guhesha umugisha ababana bahuje ibitsina ariko bamwe mu bayobozi ntibarabisobanukirwa neza.

Ati” Ntidushobora kuba Abacamanza bahakana gusa kandi birengagiza.”

Mu bihugu bitandukanye abantu babana bahuje igitsina bavuga ko bahura n’ikandamizwa rikomeye cyane aho nta jambo bagira ku mahitamo yabo, bafatwa nk’ibivume.

- Advertisement -

Papa Francis yagiye akenshi anengwa na bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika kubera itegeko ryo muri 2021,ryasohowe n’ibiro bya Vatikani  bishinzwe imyemerere rivuga ko kiliziya itashyigikira ababana bahuje ibitsina”kubera ko Imana itaha umugisha igicumuro.

Muri Gashyantare, Abasenyeri bo mu Bwongereza bemerewe gushyingira abantu bahuje igitsina, bakurirwaho nyirantegwa zose bahabwa ikaze.

Bavuga ko muri Bibiliya nta hantu handitse ko Imana ari umugabo cyangwa umugore bashaka ko bihinduka.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis

 

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW