Perezida uherutse gufata ubutegetsi muri Gabon ari i Kigali

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Gen Brice Clotaire Oligui Nguema asuhuza Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui Nguema n’intumwa ze.

Ibiganiro byabo byibanze ku nzira y’inzibacyuho ikomeje muri Gabon, umutekano ku mugabane wa Afurika no mu karere ka ECCAS, ndetse no kurebera hamwe uburyo u Rwanda na Gabon byagirana ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema uherutse guhirika ubutegetsi muri Gabon yakoze urugendo rwe rwa kabiri hanze ya Gabon aho yahuye na Perezida Tshisekedi afite imbunda ye ku itako nta guhumbya.

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema aherutse i Kinshasa ku wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023.

Yagiranye ibiganiro na Perezida Antoine Felix Tshisekedi mu rugendo rwari rugamije kumvisha abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa ECCAS-ECCAS gukuraho icyemezo gihagarika Gabon muri uwo muryango.

Gabon yahagaritswe muri uwo muryango ku wa 30 Kanama 2023 kubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare barangajwe imbere na Gen Oligui Nguema.

U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye umubano ukomeye, wateye imbere cyane mu gihe cy’ubutegetsi bwa Ali Bongo.

Perezida wa Gabon yahuye na Tshisekedi afite imbunda ye

- Advertisement -

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema yahuye na Perezida Paul Kagame adafite imbunda ya pistolet nk’uko ahandi byakunze kugenda
Ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu byombi byagarutse no ku bufatanye bw’ibihugu byombi

UMUSEKE.RW