Prince Kid yakatiwe imyaka 5 y’igifungo (VIDEO)

Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonne igifungo cy’imyaka 5, mu rubanza Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere.

Hari hashize igihe aburana ibyaha bijyanye no gusambanya abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ryategurwaga n’ikigo Inspiration Back up akuriye.

Ishimwe Dieudonne yahamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, (rape) no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Tariki 02 Ukuboza, 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kurekura ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince Kid, icyo gihe mu rukiko havugiwemo akamo, n’akaruru by’abishimiye ko abaye umwere.

Icyo gihe Umucamanza yavuze ko Ishimwe agizwe umwere ku byaha aregwa.

Ku wa 31 Ukuboza 2022 nibwo Ubushinjacyaha bwajuriye mu Rukiko Rukuru bujuririye icyemezo cyo kurekura ISHIMWE.

ISESENGURA: NTA KUNDI KUJURIRA!

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru:

- Advertisement -

Kuri uyu wa 13 Ukwakira, nibwo uru rukiko rwahamije Prince Kid ibi byaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, runategeka ko azishyura ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Uru rukiko rwemeje kandi ko agomba kwishyura amagarama y’urubanza angana Frw 40.000.

Mu isomwa ry’uru rubanza yaba Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko nta n’umwe wari mu rukiko, Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Perezida w’Inteko iburanisha yavuze muri make uko urubanza rwagenze kuva ku munsi wa mbere kugeza ubwo uregwa aheruka kuburana.

Urukiko rwanzuye ko inyandiko z’abakobwa batanze babazwa ari zo zifite agaciro, naho izo bakoreye kwa Noteri ziteshwa agaciro kuko zitavugisha ukuri.

Umucamanza yavuze ko Prince Kid ahamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko Urukiko Rukuru rusanga yarasambanyije uwahawe kode VMF amufatiranye n’intege nke.

Urukiko Rukuru rwahamije Prince Kid icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubera uwahawe kode VKF wabimushinje ko yakimukoreye inshuro eshatu.

ISHIMWE Dieudonne yagizwe umwere ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina yashinjwe n’uwahawe kode VBF wamushinjaga kumuhamagara mu ijoro amusaba kuryamana na we, undi akamuhakanira.

Urukiko rugasanga ikimenyetso gishingiye ku majwi gitandukanye n’ibiteganywa n’itegeko.

Bitewe n’uko ari ubwa Prince Kid akoze icyaha, Urukiko rwamugabanyirije igihano, akatirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

IJWI RY’UMUNYAMATEGEKO

https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2023/10/Umunyamategeko.mp3

Inshamake y’urubanza rwa ISHIMWE Dieudonne

Ishimwe Diedonne yatawe muri yombi bwa mbere ku wa 25 Mata, 2022 aho icyo gihe urwego rw’ubugencyana, RIB rwatangaje ko rumukekaho ibyaha bitandukanye, birimo Ihohotera rishingiye ku gitsina.

RIB yavugaga ko ISHIMWE akekwaho gusambanya bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yateguraga.

Urubanza rwa Prince Kid rwaravuzwe cyane muri 2022 kubera ko ari umuntu uzwi mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda,  yateguye mu myaka icyenda.

Mu ntangiriro za Werurwe, 2023 Prince Kid yasezeranye mu murenge wa Rusororo na Iradukunda Elsa, wabaye Miss Rwanda 2017.  Urukundo rwabo rwavuzwe cyane mu ifungwa rya Prince Kid ubwo Miss Iradukunda Elsa yagaragazaga inyandiko zafashwe nk’impimbano, zishinjura Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho, ndetse na we akaza kubifungirwa igihe gito nyuma aza kurekurwa.

Miss Iradukunda yongeye kugaragara ajya kwakira Prince Kid ubwo yarekurwaga avuye mu igororero rya Mageragere, ababibonye bashimangira urukundo rwabo.

Dieudonne Ishimwe  na Miss Elsa Iradukunda ku wa 02 Werurwe 2023 bashyingiranwe mu mategeko. Ku wa 01 Nzeri 2023 mu Intare Arena, nibwo bakoze ibirori by’ubukwe bwabo.

UMUSEKE.RW