Rayon Sports yaba yikuyeho umwaku wa Yamen Zelfani?

Nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wa yo, ikipe ya Rayon Sports yabonye intsinzi yakuye kuri Étoile de l’Est nyuma yo gutsinda ibitego 2-1.

Ni umukino wabaye ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023, ubera kuri Kigali Pelé Stadium Saa kumi n’ebyiri z’ijoro.

Abakunzi b’iyi kipe, bari bagerageje kwitabira uyu mukino ukurikije ibihe iyi kipe imazemo iminsi.

Byasabye iminota 32 kugira ngo babe babonye igitego cya Mbere, cyatsinzwe na Moussa Esenu. Uyu munya-Uganda yongeye kubona izamu ku munota wa 43.

Byasabye iminota 80 kugira ngo Étoile de l’Est ibone igitego cyatsinzwe na Godspower Gabriel ku mupira yatereye ku ruhande ariko uruhukira mu izamu.

Umukino warangiye, Rayon Sports yegukanye amanota atatu y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona.

Aba-Rayons bihebeye iyi kipe, bishimiye cyane iyi ntsinzi yaje nyuma yo gutandukana na Yamen Zelfani wayitozaga, ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko bikuyeho umwaku ikipe yari ifite.

Iyi kipe ikunzwe na benshi na mu Rwanda, yahise yuzuza amanota Icyenda inafata umwanya wa Kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Moussa Esenu ni we wahesheje Rayon Sports amanota atatu y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Rayon Sports


HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -