RIB yafatiye mu cyuho umukozi  wa leta yakira ruswa ya Miliyoni 25frw 

Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi , umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’inganda mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (Rwanda Standards, imufatiye mu cyuho yakira ruswa.

RIB ivuga ko yafashe  uwitwa  Valens Uwitonze  yakira ruswa ya miliyoni 25frw kugirango atange icyangombwa kigaragaza ubuziranenge .

Uru rwego rwatangaje afungiye kuri Sitasiyo ya Kimihurura mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yaburiye abantu kureka gukomeza kwishora mu byaha,isaba ibasaba gukomeza gutanga amakuru.

Yagize iti “RIB irashimira abantu bakomeje kwanga kwishora mubikorwa bya ruswa ahubwo bagatanga amakuru atuma abasaba ruswa bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW