RIB yafunze abakoze amanyanga mu Academy ya Bayern Munich

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abakekwaho gukora ibisa n’amanyanga mu bana bahataniraga kujya muri Academy ya Bayern Munich izaba iri mu Rwanda.

Hashize iminsi hagaruka inkuru zigaragaza abana babiri, bavuga ko babujijwe amahirwe yo kujya muri bagenzi ba bo batoranyijwe ngo bajye mu ishuri rya ruhago rya Bayern Munich rizakorera mu Rwanda.

Aba bana ni Iranzi Cédric ukina mu izamu na Murebwa Joshua. Aba bana bombi bagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye, bavuga ko barenganyijwe nyamara bo bari batsindiye kujya muri Academy ya Bayern Munich.

Nyuma y’ubuhamya bwa Iranzi, Kakooza Nkuriza Charles, KNC, uyobora Gasogi United, yahise amwemerera kumushyira mu ishuri rya APAER ndetse amwemerera kujya mu kipe y’abato ya Gasogi United.

Nyuma y’ubuhamya bwa Iranzi, hahise haza na Murebwa Joshua uvuga ko nawe yarenganyijwe kandi yaratsindiye kujya muri iri rerero ndetse ko anafite imyaka 12 kuko ibyangombwa yerekanye bigaragaza ko yavutse mu 2011 nyamara yaravutse mu 2009.

RIB icyumva amarira y’aba bana bombi, yahise itangira iperereza nk’uko Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira B.Thierry yabyemeje.

Ati “Nyuma y’inkuru zitandukanye zimaze iminsi zivugwa ku ma radios no ku mbuga nkoranyambaga, zivugwa cyane n’abanyamakuru bo mu gice cya Siporo bagaragaza ko abana bitwa Iranzi Cédric na Murebwa Joshua barenganyijwe ntibatoranywe kandi bafite imyaka ibemerera kujya gutorezwa mu ishuri rya Bayern Munich ryigisha umupira w’amaguru, RIB yatangije iperereza.”

Bakomeje bati “Urwego rw’Ubugenzacyaha rukimara kumenya aya makuru, rwatangije iperereza. Iperereza ryakozwe rigira ibyo rigaragaza.”

Ibyo RIB ivuga byavuye mu iperereza:

- Advertisement -

• Iperereza ryagaragaje ko Léon Nisunzumuremyi, umutoza wa Cédric na Joshua afatanyije na Karorero Arstide (Data Manager) mu Murenge wa Kinyinya, bafatanyije guhindura imyirondoro ya Iranzi Cédric na Murebwa Joshua aho babahaye ibyangombwa ko bavutse 2011 kugira ngo babashe kuzuza ibyasabwaga ngo bemererwe kujya ku rutonde rw’abazajya gutorezwa mu ishuri rya Bayern Munich ryigisha umupira w’amaguru.

• Irangamimerere rigaragaza ko Iranzi Cédric yavutse mu 2009 ariko yatanze ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011.

• Irangamimerere rigaragaza ko Murebwa Joshua yavutse mu 2007 ariko yatanze ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011.

Iperereza ryagaragaje ko kugira ngo Karorero Arstide abashe gihundura Irangamimerere rya Cédric na Joshua, yahawe indonke y’ibihumbi 35 Frw.

• Iperereza ryagaragaje ko Iranzi Cédric atari impfubyi ku babyeyi bombi nk’uko byatangajwe ahubwo afite papa we umubyara witwa Munyansanga Bosco ukurikiranywe adafunze.

• Iperereza ryagaragaje ko Léon Nisuzumuremyi, umutoza wa Iranzi na Joshua, ari we wasabye umunyamakuru [] ngo akwirakwize iyo nkuru agaragaza ko Ferwafa yakoreye bariya bana ubugome. Ibi byari bigamije gushyira igitutu kuri Ferwafa na Minisiteri ya Siporo.

Nyuma y’ibimaze kuva mu iperereza, Léon Nisuzumuremyi (umutoza wa Joshua na Iranzi) na Karorero Arstide, Data Manager, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.

RIB yagiriye inama abo bireba bose, kujya birinda guca imanza bagendeye ku marangamutima.

Muri Academy ya Bayern Munich hakomeje kugaragaramo amanyanga
Iranzi Cédric yabeshye imyaka

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW