Rwamagana: Batatu bakurikiranyweho kubaga no gucuruza inyama z’imbwa

Abagabo batatu bo mu Murenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana, batawe muri yombi bakuriranyweho kubaga inyama z’imbwa ,bakazicuruza abaturage.

Abafashwe ni Sibomana Jean Pierre w’imyaka 29, Manirafasha w’imyaka 24 na Maniraguha Pierre w’imyaka 26.

Aba bafashwe ku wa 28 Ukwakira 2023, bafatiwe mu Kagari ka Murehe mu Mudugudu wa Kajoro .

Amakuru UMUSEKE wahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murehe, Niyoniringiye Eric Janvier, avuga ko  bafashwe baguwe gitumo babaga imbwa kandi ko bari basanzwe bagemura izi nyama mu Mirenge ya Nyakariro na Karenge n’ahandi.

Gitifu Niyoniringiye  avuga ko ubusanzwe aba bagabo bahoze bakora ibikorwa by’ubuhigi nyuma baza kujya muri ibi bikorwa.

Ati “Amakuru avuga ko basanzwe babikora. Abaturage amakuru bari basanzwe bayatanga kandi koko bikigaragaza.Wenda urujijo bashyiragamo ni uko babanje kuba aria bantu bakoraga ubuhigi, bakagira imbwa. Ariko bageze aho bamera nkaho babihagiritse kandi ukabona mu rugo rwabo ruhoramo imbwa nyinshi , ariko abaturage bakatubwira ngo aha hantu babaga imbwa kuko hari n’icyobo, bashyiramo ibyo baba basigaje bamaze kuzibaga.”

Gitifu Niyoniringiye  avuga ko nabo biyemerera ko bazibaga bakazijyana ahantu hatandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murehe avuga ko kugeza ubu bagifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyumbu ariko biteganyijwe ko bazarekurwa kuko nta mategeko abihana.

Uyu muyobozi  asanga hakwiye ubuvugizi ku buryo uwafatiwe muri ibi bikorwa yajya ahanwa n’amategeko.

- Advertisement -

Ati “Sinzi niba hakorwa ubuvugizi biriya bintu bikazajya mu mategeko ahana, urabona ko ari ibintu bibangamiye abaturage cyane.”

Yasabye  abaturage kureka  ibikorwa bishobora guhungabanya  umutekano  nk’ibi.

Hashize igihe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali no mu nkengero  zawo humvikana abantu bataka kugaburirwa ‘brochetes’ z’imbwa.

Ubusanzwe  kurya cyangwa kugemura inyama z’imbwa mu Rwanda ntibyemewe.

Iteka rya Minisitiri nimero 012/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye ibagwa ry’amatungo n’ubugenzuzi bw’inyama rivuga ko amatungo arebwa n’iri teka ari inka, ihene, intama, ingurube, cyangwa ifarasi, kimwe n’inyamaswa zo mu gasozi zibarurirwa mu mihigo minini.

Zimwe mu nyamaswa z’imihigo minini zizwi harimo intare, ingwe, inkura, inzovu hamwe n’imbogo, imbwa zo ntizirimo.

Andi matungo yemewe atanga inyama ziribwa harimo inkoko, imbata, inkwavu n’amafi ariko na yo agategurwa mu buryo bwizewe hifashishijwe ibikoresho byabugenewe kugira ngo atange inyama zidatera ikibazo.

Icyakora nta tegeko rihana ku muntu wagaragaye muri ibyo bikorwa .

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW I Rwamagana