Rwanda: Hagiye kubakwa amakusanyirizo y’amata 400

Mu bice bitandukanye byo mu gihugu bigiye kubakwamo amakusanyirizo y’amata agera kuri 400.

Ni umusaruro w’amasezerano hagati ya leta y’uRwanda na Banki y’Amajyambere ya Polonye (BGK).

Ni  amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 26 z’ama-euro (asaga miliyari 33 Frw) azafasha mu bikorwa byo koroshya uruhererekane nyongera gaciro rw’amata.

Muri ayo makusanyirizo uko ari 400 azanashyirwamo ibyuma bikonjesha kugira ngo amata agezwe ku nganda ziyatunganya agifite ubuziranange.

Muri Gicurasi 2021, uRwanda rwasinyanye amaszerano na Pologne ajyanye n’Uburezi bw’amashuri makuru, ibiganiro kuri politiki n’umutekano w’iby’ikoranabuhanga.

U Rwanda na Pologne bisanganywe umubano mwiza. Mu mwaka wa 2018, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Icyo gihe ibihugu byombi byaganiriye ku bufatanye mu bijyanye n’umutekano no kugarura amahoro ku Isi, ubuhinzi nk’urwego Pologne ifitemo ubunararibonye n’ibindi.

Amasezerano hagati ya leta y’uRwanda na Banki y’Amajyambere ya Polonye (BGK) azasiga hubatswe amakusanyirizo y’amata hirya no hino mu gihugu.

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -