Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yatangaje ko kuba ubumwe bw’Abanyarwanda butaragerwaho 100%, hakwiye gufatwa ingamba zituma butabangamirwa.
Ni ibyavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje MINUBUMWE n’Abanyamadini n’amatorero hareberwa hamwe intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Muri iyi nama yabaye ku wa 17 Ukwakira 2023 harebwa inzitizi zikigaragara ndetse n’ingamba zikwiye gufatwa.
MINUBUMWE yagaragaje ko ubushakashatsi bw’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bwo mu 2020, bwagaragaje ko Ubumwe bw’Abanyarwanda bugeze ku kigero cya 94.7%.
Imibare y’ubushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge yatangajwe muri 2020 yerekanaga ko cyageze kuri 94.7% kivuye kuri 92.5% muri 2015, mu gihe mu mwaka wa 2010 cyari 82.3%.
Ni ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage bishimiye uruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge ku kigero cya 84.9% bivuye kuri 73.1 mu mwaka wa 2015.
Bwanerekanye ko ukuri ku mateka no guhana ibyaha bifitanye isano na Jenoside biri ku kigero cya 98.3% bivuye kuri 94.4% mu mwaka wa 2015.
Naho gusaba imbabazi no kuzitanga biri kuri 95.8% bivuye kuri 93.75%, mu gihe gukira ibikomere ku muntu ku giti cye biri kuri 86.7% bivuye kuri 88.6% mu mwaka wa 2015.
Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko 6% gasigaye kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bugerweho 100%, ari ho hakigaragra ibikorwa bibi by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
- Advertisement -
Yavuze ko mu kwezi kwa Mata buri mwaka haboneka abantu bari hagati ya 200 na 300 bakurikiranwa ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Kandi abenshi muri abo ugasanga ni rwa rubyiruko twifuza ko rudaheranwa n’amateka, ariko wakurikira ugasanga urubyiruko rubivana mu bakuru mu byo bababwiye cyangwa mubyo basomye byandikwa n’abakuru.”
Yavuze ko abakuru mu Rwanda hari intambwe bataratera mu gukira ibikomere no kubwizanya ukuri ku mateka n’ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Minisitiri Dr Bizimana yasabye abanyamadini n’amatorero kugaragaza inzitizi zikigaragara n’ingamba zikwiye gufatwa gufatwa hagamije kubumbatira Ubunyarwanda nk’isano muzi ihuza Abanyarwanda.
Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR Rev Past Ndayizeye Isaie yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero mu nyigisho zabo kongeramo ubutumwa busubiza ibibazo Abanyarwanda bafite, birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikomere n’ihungabana.
Yavuze ko abanyarwanda hafi ya bose ari abayoboke b’amadini n’amatorero ko bagomba kubaha inyigisho zidashingiye ku mateka y’ahandi.
Pasiteri Ndayizeye yavuze ko Umukirisitu w’Umunyarwanda ubuzima bwe bukwiye kuba bushingiye ku gukunda igihugu.
Ati “Kubaka ubumwe, ubudaheranwa n’ibikorwa bifasha mu isanamitima birashingira ku mateka y’u Rwanda, rero kuyirengagiza twaba turi kuvuga ubutumwa butuzuye nk’Abanyarwanda.”
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yasabye abantu ko bakwiye guharanira gukira ibikomere by’amateka no kudaheranwa nabyo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW