Imiryango itegamiye kuri Leta n’amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Tchad, yatangaje ko yifuza ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi akurwa ku mwanya w’ubuhuza mu bibazo bya politiki muri iki gihugu, bamushinja kubogama.
Umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) wagize Tshisekedi mu bibazo bya politiki biri muri Tchad, ngo abashe kunga impande zitavuga rumwe .
Mu mpera z’icyumweru gishize, abatavuga rumwe na Leta bashyize hanze inyandiko , basaba ababashyigikiye kuyisinyaho ku buryo babona imikono y’abantu nibura 200.
Bavuga ko kugeza ubu 100 bamaze gushyiraho umukono.
Ni inyandiko igaragaza ko batifuza Tshisekedi ko akomeza kuba umuhuza kuko yagiye agaragaza kubogamira ku butegetsi bwa Mahamat Déby, Perezida w’inzibacyuho muri Tchad.
Ibi bibaye mu gihe mu minsi mike i Ndjamena muri Tchad hari hitezwe intumwa ya Tshisekedi igamije gufasha abatavuga rumwe na Leta kujya mu biganiro nayo.
Ku ruhande rwabo bo bavuga ko Tshisekedi atari urugero rwiza rwa Demokarasi kandi ko bazakora ibishoboka byose bakagaragaza uko yabogamye ku bibera Tchad.
Umuvugizi w’ishyaka MPS rya Idriss Deby wasimbuwe n’umuhungu we, Jean-Bernard Badaré , ,yavuze ko Tshisekedi azaba umuhuza babyanga cyangwa babyemera.
Yongeraho ko ibyo gushaka kwirukana Tshisekedi nk’umuhuza,ari ugushaka gukina n’intekerezo z’abaturage.
- Advertisement -
Icyakora, benshi muri bo bizera ko iyo Tshisekedi aramuka agiriye urugendo I N’Djamena muri Nyakanga, rwari kumufasha gushaka igisubizo kirambye mu gukemura ibibazo bya politiki muri Tchad ariko ngo byarushijeho kuba bibi.
Succès Masra umwe mu batavuga rumwe na leta yahungiye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Abatavuga rumwe na leta bavuga ko iyo ubuhuza buba, Succès Masra yari kugaruka mu gihugu.
Bati “ Niba ubuhuza bukozwe, ikibazo cya politiki cyari kuba cyararangiye mu mahoro uyu munsi kandi na Succès Masra yari kugaruka mu gihugu neza nkuko byari byateganyijwe.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW