U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga mu buhinzi IBMA

Umuryango AOTA (Africa Organization of Technology in Agriculture) ugamije kwihutisha ikoranabuhanga mu buhinzi muri Afurika, uravuga ko ufite intego yo guhindura urwego rw’ubuhunzi mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane harimo n’u Rwanda.

Iyi ntego ngo bazayigeraho bifashishije inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuhunzi, ku ikubitiro izi nzego bakaba bagiye kuzihuriza hamwe mu nama mpuzamahanga igiye kubera i Kigali.

Iyi nama yiswe IBMA (International Conference on Business Models in Agriculture) itegerejwe kuba tariki ya 24 kugeza ku ya 28 Werurwe, 2024, muri Kigali Convention Centre (KCC).

Iyi nama izakurikirwa n’indi izabera muri Kenya mu matariki nk’aya mu mwaka wa 2025, ikazabera muri Kenyatta International Convention Centre (KICC).

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Ukwakira, Mr Isaac Kagara, ukuriye umuryango AOTA ari nabo bari gutegura izi nama zombi, asobanura ko nyuma y’izi nama bazahakura umusaruro ufatika.

Ati “Twizeye ko urwego rw’ubuhinzi ruzazamuka kurushaho, kuko abantu bazaza muri izi nama zombi harimo abazasiga bashoye imari mu Rwanda no muri Kenya. Turifuza ko urwego rw’ubuhinzi ruzamuka, binyuze mu ikoranabuhanga, ku buryo abashoramari babyungukiramo ndetse n’abahinzi bato bakabyungukiramo.” 

Prof Alfred Bizoza, umwarimu muri kaminuza akaba n’umushakashatsi, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye abanyamakuru ko inama nk’izi bazazungukiramo byinshi nk’abashakashatsi.

Ati: “Inama nk’iyi ya IBMA izagira akamaro gakomeye kuko dusangira ibitekerezo n’abandi bahanga baturuka mu bihugu bitandukanye, tukungurana ubumenyi. Biradufasha cyane nk’abanyarwanda dufite intego ya 2050 yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi”. 

Ku rundi ruhande, inama nk’izi zikomeje gufasha ubukungu bw’u Rwanda kwinjiza amadovise aturuka mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga binyuze muri gahunda ya guverinoma y’u Rwanda yiswe MICE.

- Advertisement -

Frank Murangwa, umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe kwakira no gutegura inama n’ibikorwa mpuzamahanga (Rwanda Convention Bureau) avuga ko ari nkuru nziza kuba u Rwanda rukomeje kugirirwa icyizere cyo kwakira ibikorwa nk’ibi biri ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Uyu mwaka byagenze neza cyane kuko kugeza uyu munsi twavuga ko tumaze kugera ku ntego yacu ku kigero cya 87% mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga. Mwarabibonye ko twakiriye inama zikomeye nka kongere ya FIFA, inama y’abagore ya Women Dilever, n’izindi. Biratanga icyizere ko n’umwaka utaha bizagenda neza”.

Iyi nama ya IBMA (International Conference on Business Models in Agriculture) igiye kubera mu Rwanda no muri Kenya, izahuriza hamwe abashoramari n’abacuruzi batandukanye barenga 600 baturuka mu bihugu by’Afurika n’ahandi ku isi.

Abayitegura bemeza ko izasiga izamuye urwego rw’ikoranabuhanga mu buhunzi, hagamijwe kongera umusaruro ukomoka mu buhinzi n’ubworozi ndetse no gukemura ikibazo cyo kwihaza mu mirire n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko.

Prof Alfred Bizoza, umwarimu muri kaminuza akaba n’umushakashatsi
Mr Isaac Kagara, ukuriye umuryango AOTA

Yanditswe na Placide NGIRINSHUTI