Umunyamakuru Manirakiza yoherejwe gufungirwa i Mageragere

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umunyamakuru Manirakiza Théogène, nyiri Ukwezi TV, afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 ari muri gereza ya Nyarugenge.

Ku wa 24 Ukwakira Manirakiza Théogène yagejejwe imbere y’Urukiko, Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iki cyaha yagikoreye uwitwa Nzizera Aimable yagiye akangisha ko azamukoraho inkuru zimusebya mu bihe bitandukanye.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko impamvu bushingiraho ko ari uko akurikiranyweho icyaha gihanishwa igihano kiri hejuru y’igifungo cy’imyaka ibiri, kuba iperereza rigikomeje ko ashobora kuribangamira cyangwa agatoroka ubutabera.

Manirakiza  yemera ko yafatiwe mu biro bya Nzizera ariko ko atari agiye kwaka ruswa, ahubwo ko bari basanzwe bafitanye amasezerano.

Ni amasezerano y’imikoranire bari bagiranye yari agamije kwamamaza ibikorwa bya Sosiyete y’Ubwubatsi yitwa Amarebe Investment, y’umudugudu bari bagiye kubaka.

Minirakiza kandi yagaragaje ko nubwo Ubushinjacyaha buvuga ko amasezerano yari gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2024, ariko harimo ingingo ivuga ko bashoboraga no gutangira mbere yaho, bivuga ko igihe yakiraga amafaranga amasezerano yari yamaze gutangira kubahirizwa.

Ku wa 11 Ukwakira nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwamutaye muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyaha cya ruswa, cyaje guhinduka.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -