Umwiryane mu batoza ba AS Kigali y’Abagore

Haravugwa umwuka mubi hagati y’abatoza b’ikipe ya AS Kigali Women Football Club, utezwa n’uwitwa umutoza mukuru.

Ikipe ya AS Kigali WFC ikomeje kuvugwamo umwiryane, uterwa no kuba hari abatoza bivanga mu nshingano za bagenzi ba bo.

Uyu mwuka mubi umaze igihe muri iyi kipe, cyane ko hari n’abandi batoza bakomeje kuyivamo urusorongo, barimo Kayitesi Egidie, Mubumbyi Adolphe Hugor.

Uyu mwuka mubi, uri kuvugwa hagati y’uwitwa umutoza mukuru, Mukamusonera Théogenie na Ntagisanimana Saida ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Ubwo iyi kipe yari igiye gukina na Rayon Sports WFC mu mukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona, Mukamusonera yivanze mu nshingano za Saida amubuza gukoresha ibyo yari yateguye.

Uyu mwuka warakomeje, kugeza ubwo Théogenie abuza mugenzi we gukoresha imyitozo mu minsi yakurikiyeho uko ari itatu.

Mu rwego rwo kwirinda ibibazo, Saida yarahigamye arekera mugenzi we inshingano zose kugeza no ku zo kongerera abakinnyi imbaraga.

Bamwe mu bakinnyi batifuje ko amazina ya bo ajya hanze, babwiye UMUSEKE ko batishimiye imyitozo bari gukoreshwa na Mukamusonera, cyane ko ibongerera imbaraga bahabwaga na Saida, batakiyibona.

Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée, yemereye UMUSEKE ko uyu mwuka mubi bawuzi ndetse ko iki kibazo kimaze iminsi bari kukivugutira umuti.

- Advertisement -

Ati “Ni ikibazo kimaze iminsi itatu. Hari ibyo abatoza batumvise kimwe ariko turaza kubikemura mbere y’umukino dufite w’umunsi wa Gatatu wa shampiyona.”

Si ubwa mbere Théogenie agaragaye ateza umwuka mubi mu kipe, kuko ubwo ikipe yari i Kampala muri Uganda mu marushanwa ya Cecafa y’Abagore yabereye Njeru, yumvikanye mu itangazamakuru anenga uburyo bw’imikinire y’iwari umutoza mukuru, Niyibimenya Daniella nyamara ikipe yari ikiri mu irushanwa.

Ikirenze kuri ibi, uyu mutoza yanenze uburyo ubuyobozi bwagaruye umutoza w’abanyezamu, Safari Mustafa na Ntagisanimana Saida ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali WFC kandi, bavuga ko batishimiye uburyo umugabo wa Mukamusonera Théogenie, Kayigamba Jean Paul aza gukorana na bo imyitozo.

Mukamusonera na Ntagisanimana Saida, bombi bafite Licence C CAF, baritegura gukorera B CAF iteganyijwe kuzakorerwa mu kwezi gutaha nta gihindutse.

Saida ashobora kubona akazi ko gutoza muri Academy ya Bayern Munich
Mukamusonera Théogenie ni we uri gutoza AS Kigali WFC nk’umutoza mukuru
Abatoza bararebana ay’ingwe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW