Unity Club Intwararumuri igiye gusasa inzobe ku bumwe bw’Abanyarwanda

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu,MINUBUMWE, itangaza ko ku wa 29 Ukwakira 2023,ihuriro rya 16 Unit Club Intwararumuri  rizaba, rikazaganira ku bikibangamira ubumwe    bw’Abanyarwanda.

Kuri ubu insanganyamatsiko iragira iti “Ndi umunyarwanda,igitekerezo ngenga cyo kubaho kwacu.”

Mu itangazo rya MINUBUMWE, rivuga ko iri huriro rizaba rifite intego yo kubaka ndi umunyarwanda,ikaba ubuzima bw’umunyarwanda aho ari hose,ikaba umurage ku babyiruka.

Muri iryo huriro MINUBUMWE ivuga ko hazanasuzumwa ku bikibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda,hanafatwe ingamba zo kubikemura, ndetse no kugena uburyo bwo kumvikanisha”Ndi umunyarwanda” mu nzego zose, no mu byiciro byose by’Abanyarwanda,mu Rwanda no muri Diasipora.

Visi Perezida wa Unit Club Intwararumuri, Kayisire Marie Solange avuga ko iri huriro ari umwanya mwiza wo kuganira ku bumwe bw’Abanyarwanda hagamije gukomeza kubusigasira.

Ati “Ni uko dushimangira ubumwe bwacu. Ni urugendo, aho tutaragera tuhagere, tunahasigasire,tudazasubira inyuma, tugahura n’ibibazo nk’ibyo tuvuyemo mu myaka 30 ishize.”

Avuga ko kuri ubu urubyiruko rukwiye kwigishwa cyane gahunda ya ndi umunyarwanda, abakuru bayitoza abato.

Ati “Ahakwiye kongerwa imbaraga ni mu rubyiruko.Igihugu cyacu gifite hejuru ya 60% bakiri mu myaka mito,uru rugendo ni ugukomeza kubigisha kugira ngo babikurane , babikomezanye indi myaka.”

Twifuza ko abakuru ko abakuru baganirira abato, ariko n’abato bagakomeza kubaza no kugira amatsiko ariko no kubishyyira mu buzima bwa buri munsi kugira ngo ibyototera ubumwe bw’abanyarwanda tubiganireho , tunabikumire n’imbaraga zose.”

- Advertisement -

Muri iri huriro hazatangwa ishimwe ry’ubumwe(unit Award 2023) ku barinzi b’igihango barindwi (7) bo ku rwego rw’Igihugu. Muri abo 3 ni abanyarwanda, abandi 4 ni abanyamahanga.

Iri huriro rizabanzirizwa n’umwihrero wa kane, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023,ku Intare Conference Arena.

Umuryango Unit Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda,ukaba ugizwe b’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo n’abo bashakanye.

Uyu muryango washinzwe mu 1996, wiha intego yo kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW