Urukiko rwo mu Bwongereza rugiye guca impaka ku kohereza abimukira mu Rwanda

Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza  muri iki cyumweru rurasuzuma  ku mwanzuro wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Guverinoma y’u Bwongereza irateganya kumumvisha abacamanza  ko iyi gahunda ikurikije amategeko, bityo ko aba mbere bakoherezwa mu Rwanda mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Guhera kuri uyu  wa Mbere, nibwo abanyamategeko ba Guverinoma basobanurira Urukiko rw’Ikirenga ko imyanzuro yafashwe n’inkiko zibanza itari iboneye.

Mu gihe cy’iminsi itatu baraba baburana n’abahagarariye abimukira barimo abaturuka muri Syria, Iraq, Iran, Vietnam na Sudani.

Abarenga 25000 muri uku Kwakira 2023,bagiye  mu Bwongereza bakoresheje amato mato .

Ni umubare wagabanutseho gato hafi 25% ugereranyije n’umwaka ushize kuko bavuye ku 33000 .

Iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda isanzwe ihuriweho n’ibihugu byombi yaba u Rwanda n’u Bwongereza ariko  yagiye itambamirwa n’inkiko.

Tariki ya 15 Mata 2022 u Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano agena ko mu gihe cy’imyaka itanu, abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda aho bazaba bafite amahitamo abiri gusa, ari yo kuba mu gihugu cyangwa se gusubira aho bakomoka.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW