USA: Senateri Lasern  n’umuryango we bishwe n’impanuka y’indege

Senateri wa Leta ya North Dakota, Doug Lasern  n’umugore we n’abana babo babiri baguye mu ihanuka ry’indege  ryabereye muri leta ya Utah.

Kuri uyu wa mbere amakuru y’urupfu rwa Lasern n’umuryango we yabanje kwemezwa na Senateri David Hogue,ukuriye abasenateri muri leta ya North Dakota mu butumwa bwa email yohereje bagenzi be bakorana nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru  Associated Press.

Senateri Hogue yagize ati”Sinzi aho ikiriyo tugihera n’ibi byago byo gupfusha umuryango wose ariko ikiriho n’ugutangirana n’amasengesho ku babyeyi babuze abuzukuru babo ndetse n’abasigaye muri rusange tubihanganisha.”

BBC yavuze ko iyo ndege yari itwaye Doug Lasern n’umuryango we,yahanutse nyuma y’uko ihagurukiye hafi y’umujyi wa Moab,muri Utah,aho iyi ndege bivugwa ko yari yabanje guhagara ku mugoroba wo ku cyumweru  ngo inywe amavuta ahagije kugira ngo ikomeze urugendo.

Polisi yatangaje ko uwari utwaye  iyi ndege  nawe yitabye imana.

Bivugwa ko umuryango wa Lasern waguye mu ihanuka ry’indenge wari urimo gusura abo mu  muryango mu mujyi wa Scottsdale mu leta ya Arizona.

Ibiro bikuru bya polisi y’aka karere byavuze ko iyo ndege yabonetse mu gace kitaruye, gahana imbibi n’ ikibuga cy’indege cya Canyonlands Airport.

Ikigo cy’Igihugu cy’ umutekano ku bwikorezi bwo mu ndege cyatangaje ku rubuga X,rwahozer ko kirimo gukora iperereza ku ihanuka ry’indege  ryabaye ku cyumweru tariki ya 1 Ukwakira ry’indege yo mu bwoko bwa Piper PA-28-140 hafi y’i Moab muri Utah.

Kugeza ubu ikibuga cy’indege cya Canyonlands Airport gikomeje gukora mu gihe iperereza rigikorwa.

- Advertisement -

Lasern witabye imana yari uwo mu ishyaka ry’abarepubulikani,yatowe muri sena  ya North Dakota mu mwaka wa 2020.

Yayoboye kandi akanama ko muri sena ya North Dakota kita ku nganda n’amategeko y’ubucuruzi,yakoze  kandi mu nkeragutabara zo muri North Dakota.

UMURERWA DIANE/UMUSEKE.RW