Wazalendo bakozanyijeho hagati yabo

Imitwe ya UFDPC na APCLS yombi yitwa Wazalendo irwana ku ruhande rwa Leta ya Congo yakozanyijeho hapfa abantu bane.

Ku wa Mbere ahagana saa sita z’amanywa muri Teritwari ya Nyiragongo niho kuriya gushyamirana kwabereye.

Abanyamakuru bo mu Burasirazuba bwa Congo bavuga igisirikare cya Congo cyatangaje ko havutse ibibazo by’ubwumvikane buke “bushingiye ku nyungu” biturutse ku mabwiriza ubuyobozi bwa gisirikare bwatanze.

Col. Ndjike Kaiko Umuvugizi wa gisirikare muri Kivu ya Ruguru yavuze ko igisirikare cya FARDC cyoherejeyo abasirikare bo guhosha ariya makimbirane ari hagati ya Wazalendo.

Urubuga rwa Interent rwitwa Kivu morning post ruvuga ko imirwano hagati ya Wazalendo ba UFDPC n’aba APCLS yaguyemo abantu 4 abandi benshi barakomereka kubera amasasu yarashwe.

UFDPC ni umutwe wa Wazalendo uheruka kuvukira muri Teritwari ya Nyiragongo naho APCLS ni Wazalendo bakorera muri Teritwari ya Masisi, amakimbirane yabo ngo yatewe n’ubwumvikane buke.

Theo Musekura ukuriye inkambi y’impunzi ya Kanyaruchinya, yabwiye Kivu morning post ko ubwumvikane buke hagati y’iriya mitwe ya Wazalendo bwari bumaze iminsi.

Kubera imirwano hari abaturage bagize ubwoba mu nkambi ya Kanyaruchinya barahunga.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW