Wazalendo bateze igico Ingabo za Africa y’Iburasirazuba ziri muri Congo

Imodoka zirimo abasirikare bo mu muryango wa Africa y’iburasirazuba, EACRF zaguye mu gico cy’abarwanyi bashyigikiye leta ya Congo, bazwi nka Wazalendo.

Iki gitero cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira, 2023 ahitwa Rukoro muri kilometero nkeya hafi ya Rutshuru Centre.

Wazalendo bakorera muri kariya gace bigambye kiriya gitero bavuga ko bateze inyeshyamba za M23.

Amakuru avuga ko imodoka enye zari zitwaye ingabo zikomoka muri Uganda arizo zaguye muri icyo gico.

Ni igico cyakozwe mu rwego rwo kwereka ingabo za EACRF ko zidakenewe ku butaka bwa RD Congo.

Ni mu gihe izi ngabo zimaze iminsi zirebwa ikijisho kubera kudafasha byeruye FARDC kurasa umutwe wa M23.

Lawrence KANYUKA, Umuvugizi wa politiki mu mutwe wa M23 yavuze ko bamaganye icyo gitero bivuye inyuma, avuga ko cyakozwe n’ingabo za Congo, FARDC, FDLR, Abacanshuro n’abandi.

Ingabo za EACRF zagabweho iki gitero nyuma y’amasaha 48 zitegujwe kuraswaho nyuma y’uko aba bihishe mu izina rya Wazalendo bazishinje gukorana na M23.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW