Abafite ubumuga bwo kutabona  bagorwa nuko  inkoni yera itumizwa mu mahanga

Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, baracyagowe no kubona inkoni zera kubera igiciro gihanitse bagasaba leta  gushaka uburyo bazibona bidasabye kuzitumiza mu mahanga.

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023,  mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo  hatangizwa Icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’Inkoni Yera (White Cane) .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr. Kanimba Donathile yagaragaje ko kugeza ubu inkoni yera bakigorwa no kuba bakiyitumiza mu mahanga kandi yagera mu Rwanda ikaza ihenze ku mafaranga  ibihumbi 35frw.

Ati “.Nta hantu ho kuzigurira mu gihugu hahari.Twagiye dutanga igitekerezo ko zaba wenda nko ku Bitaro by’Akarere cyangwa ahantu runaka.Inkoni ubu ngubu ihagaze ku madolari 35. Kubasha gutanga ayo mafaranga ntabwo byoroshye.Hari iza macye ariko nyine ntabwo zikomeye, ntabwo zimeze neza cyane. “

Dr. Kanimba akomeza agira ati “Ni ikintu tukirimo, tukirwana no ku kinoza,kugira ngo tuzazibonere mu Rwanda, dutekereza ko abazikeneye baba benshi,  hanyuma tuzitumieza hanze .”

Perezida w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr Mukarwego Betty, avuga ko inkoni yera ifitiye akamaro ufite ubumuga bwo kutabona bityo abantu bakwiye kuzirikana akamaro kayo.

Ati “ Inkoni yacu ni nziza, ni nziza ku buzima bwacu, ku bikorwa dukora, ni nziza ku mibereho yacu, kandi iyo tuyifashishije neza ntabwo twicuza kuko nta kibazo duhura nacyo.Niyo mpamvu  dushaka gutanga ubutumwa iki cyumweru kiri , abo tuzahura nabo, ukababaza ngo uzi impamvu iyi nkoni nyikoresha.”

Mu 1930, Umufaransa Guilly d’Herbemont, yatangije ubukangurambaga bukomeye bwo kumenyekanisha no kubahisha iyo nkoni, n’ibindi bihugu byinshi byo ku isi biboneraho.

Kuva mu 1964, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zemeje ko tariki 15 Ukwakira za buri mwaka ari umunsi wahariwe inkoni yera muri icyo gihugu, naho Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeza iyo tariki nk’umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera kuva mu 1969.

- Advertisement -

Kuri ubu uyu munsi uzizihizwa ku wa 15 Ugushyingo 2023, aho  mbere y’iyo tariki hazakorwa ibikorwa bitandukanye bikangurira abantu gusobanukirwa akamaro k’inkoni yera.

Umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 2009, muri uyu mwaka wa 2023, ufite insanganyamatsiko igira iti “”.Inkoni yera, ubwisanzure bwanjye.”

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW