Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba leta kubaka imihanda iborohereza

Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, basabye leta gutekereza uko mu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, bajaya babatekerezaho.

Ni ubusabe batangaje ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2023,hatangizwaga icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’ inkoni yera.

Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Inkoni year,ubwisanzure bwange.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr. Kanimba Donathile yatangaje ko bagihura n’imbogamizi zitandukanye mu gihe bambuka umuhanda kubera ko udakozwe mu buryo buborohereza.

Yagize ati “Iyo bakora imihanda ntabwo bayikora batekereza nu bakoresha inkoni yera bazaba bagenda muri yo mihanda. Ubundi ahandi mu bindi bihugu byateye imbere, ziriya nzira z’abanyamaguru zikozwe ku buryo ushobora kuyumva ukoresheje inkoni. Iyo ugenda ku ruhande rw’umuhanda, hari inzira ifasha ukoresha inkoni, akiboneza imbere atayobyeho gato, hari umurongo umugumisha nawe ku murongo. Ibyo nabyo bikamufasha gutambuka ibyapa atabigonze kuko inkoni akenshi dukoresha ni izisanzwe.Ntabwo yakubwira ko yagiye munsi y’icyapa.”

Yakomeje agira ati “Iyi miyoboro y’amazi, hari aho usanga akantu kayitwikiriye gafite utwobo.Kariya kantu ku bakoresha inkoni year karagenda ikajyamo cyangwa se igafatwamo, ugasanga iramuhungabanyije uko yagendaga. Turacyafite byinshi byo gukora kugira ngo tugire umujyi ubereye abaturage bose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr. Kanimba Donathile yongeraho ko ku mihanda hagakwiye gushyirwaho  ibimenyetso bimurika (Feu rouges), bifasha ufite ubumuga bwo kutabona kwambuka adahuye n’impungenge.

Ati “Amatara afite akantu kavuga ku buryo utabona ashobora kwambuka.Akantu kavuga akaba yamenya ngo ubu ni umwanya w’abanyamaguru, akaba yakwambuka cyangwa se ibara ritangiye kuba umuhondo, niba nari mu muhanda hagati nihute, niba ntarambuka, mpagarare.Ariko ibyo mu Rwanda ntiturabigeraho. Ni kimwe mu byafasha ufite ubumuga bwo kutabona abe yakwambuka.”

Dr. Kanimba Donathile asanga  hari ubwo abafite ubumuga bwo kutabona badahabwa serivisi uko bikwiye.

- Advertisement -

Ati “Twaba tuvuga ko dusora ariko igihugu kitatumenya.Abake muri twe bafite imirimo tugahembwa,turasora.Ariko n baabandi nabo badafite imirimo barasora, ariko servisi zacu ntabwo tuzibona nkuko byakabaye.”

Umuseke wagerageje kuvugisha umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA nka bamwe mu bagira uruhare mu kubaka imihanda, Imena Munyampenda, atwemerera ko bajya babatekerezaho. Gusa yatwijeje ibisubizo mu gihe cya vuba, tuzabibagezaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, avuga ko mu bukangurambaga bakora basaba abatwara ibinyabiziga kubahirirza uburenganzira bw’abanyamaguru bose, ndetse harimo n’abo bafite ubumuga bwo kutabona.

Ati “Kugeza ubu nta muntu ufite ubumuga bwo kutabona wari bwakore impanuka yambuka umuhanda, gusa kuva bagaragaza izo mpungenge, mu bukangurambaga dukora tugiye kujya twibutsa cyane ku mwihariko wabo, kugira ngo babashe gukoresha umuhanda batekanye”.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW