Abagera ku 120 basoje amasomo y’igihe gito abafungurira amahirwe y’akazi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abasore n'inkumi biyemeje kuba umusemburo mwiza ku isoko ry'umurimo

Abasore n’inkumi 120 barangije amasomo y’igihe gito atangwa binyuze mu mushinga wa”YouthCan” ukorera muri SOS Children’s Village Rwanda, bahawe impamyabushobozi, nyuma y’umwaka bari bamaze bigishwa imyuga itandukanye.

Ni urubyiruko rwahawe imyamyabushobozi kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023 mu Mujyi wa Kigali, ni nyuma yo gusoza amasomo mu gihe kingana n’umwaka agamije kubafasha kuba abantu bafite ubuzima bwo kwigira.

Ni urubyiruko rwahuguwe ibijyanye n’amashanyarazi, Ubuporombiye, kubaza, ubudozi, kwakira neza abakiliya, kwamamaza ibicuruzwa n’ibijyanye n’ubuhinzi nk’isoko y’imibereho y’abanyarwanda benshi.

Abakurikiye aya masomo barimo abasoje amashuri yisumbuye, Kaminuza ndetse n’abandi batagize amahirwe yo gukomeza kwiga barimo ababyariye iwabo.

Abasoje amasomo batangaje ko yabafunguye amaso akaba agiye kubafasha kwiteza imbere bo ubwabo n’igihugu muri rusange.

Iradukunda Joselyne yagize ati ” Ntabwo ndatangira gukora ariko ntekereza ko bizagenda neza kuko nungutse byinshi birimo gutinyuka no gukorana n’abandi.”

Nshimiyimana Prince usoje amahugurwa yo kwakira neza abakiliya no kwamamaza ibicuruzwa avuga ko ubwo yoherezwaga mu imenyerezamwuga kompanyi yahise imushima ubu akaba afite akazi.

Ati ” Hanyuma byaramfashije kuko aho nimenyereje umwuga noherejwe na SOS niho ndigukora bampaye akazi.”

Umuyobozi wa SOS Children’s Village Rwanda, Jean Bosco Kwizera avuga ko abahawe impamyabushobozi bujuje ibisabwa ku isoko ry’umurimo.

- Advertisement -

Ati ” Ubu tuvugana SOS ifite amasezerano nama kompanyi asaga 80 yiteguye kuba yakwakira abana mu nzego zose zitandukanye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Robert Mwesigwa avuga ko inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bakomeje gushakira umuti ikibazo cy’ubushomeri.

Yagaragaje ko bari kuganira n’abikorera kugira ngo urubyiruko rubone imirimo rukore, ruteze imbere igihugu muri rusange.

Ati ” Kugira ngo ubumenyi bafite tubahuje n’abikorera hari icyo bitanga kandi bigaragara ko bitanga umusaruro, bakagira ubumenyi bakura aho bimenyereza umwuga ariko bakaba bagira n’amahirwe yo guhabwa akazi.”

Yunzemo ati ” Turabasaba kwigirira icyizere, kureba kure, kwihangana no kumenya ko kugera ku gishoro bisaba imbaraga nyinshi no kugira indangagaciro zigomba kubafasha kugira ngo bajye muri urwo rugendo rwo kwihangira imirimo.”

Faustin Mwambari, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe umurimo muri MIFOTRA yasabye abahawe impamyabushobozi kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe ku isoko ry’umurimo bakagaragaza ibyo bashoboye.

Ati ” Ubumenyi mufite nibwo buzatanga akazi, ndabasaba kugira imyitwarire mboneza murimo igaragaza ko ukora akazi neza.”

Yabasabye kubyaza umusaruro ikoranabuhanga mu gukora ubushakashatsi bareba aho abo bakora bimwe bageze kugira ngo batere ikirenge mu cyabo.

Ati “Ntabwo ushobora kubona amafaranga utayaruhiye, mwongere ikintu gishobora gutuma mugirirwa ikizere kugira ngo mubone amafaranga.”

Byitezwe ko mu myaka itanu iri imbere, porogaramu za SOS Children’s Village Rwanda zirimo “YouthCan”zizafasha urubyiruko rugera ku bihumbi 124 kubona imirimo iruteza imbere.

Umuyobozi wa SOS Children’s Village Rwanda, Jean Bosco Kwizera
Urubyiruko rwagaragaje inzitizi ruhura nazo ku isoko ry’umurimo rugira n’icyo rusaba
Bamwe mu rubyiruko bahawe impamyabumenyi zijyanye n’amasomo y’imyuga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Robert Mwesigwa
Ubumenyi buke bwagaragajwe nk’inzitizi mu iterambere ry’urubyiruko
Abasore n’inkumi biyemeje kuba umusemburo mwiza ku isoko ry’umurimo

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW