Abakinnyi ba APR bafashije Amavubi kwivuna Bafana Bafana

Biciye kuri rutahizamu Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bakina mu busatirizi bw’ikipe ya APR FC, u Rwanda rwatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026.

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler, yari yakoze impinduka ebyiri kuko yari yakuyemo Hakim Sahabo na Mugisha Bonheur bakinnye umukino wa Mbere na Zimbabwe, basimburwa na Muhire Kevin na Niyonzima Olivier Seifu.

Ni umukino wabanjirijwe n’imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Huye, binashoboka ko byaba byabaye impamvu yatumye abafana babaye bake.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye umukino ihererekanya neza ndetse biyiviramo kubona igitego hakiri kare.

Ku munota wa 12, Nshuti Innocent yari afunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Byiringiro Lague, maze arekura ishoti ryagendeye hasi ryerekeza mu izamu rya Bafana Bafana.

Ntibyatinze, kuko Mugisha Gilbert ku munota wa 28 nyuma yo guca muri ba myugariro ba Bafana Bafana basaga n’abarangaye, yahise atsindira Amavubi igitego cya Kabiri cyashyiraga u Rwanda aheza.

Nyuma yo gutsinda ibitego bibiri hakiri kare, Amavubi yasabwaga kubicunga ari na ko agerageza gushaka igitego cya Gatatu.

Iminota 45 yarangiye u Rwanda ruri imbere n’ibitego 2-0, ndetse Afurika y’Epfo itumva ibirimo kuyibaho.

Igice cya Kabiri kigitangira, Umutoza wa Afurika y’Epfo, Hugo Broos yahise akora impinduka igice cya Kabiri kigitangira, akuramo Bongokuhle Hlongwane asimburwa na Zakhele Lerato Lipasa.

- Advertisement -

Uw’Amavubi, Torsten Frank Spittler, nawe yahise akuramo Byiringiro Lague asimburwa na Sibomana Patrick.

Ku munota wa 58, Amavubi yongeye gukora impinduka, yinjiza Hakim Sahabo wasimbuye Muhire Kevin.

Ku munota wa 72, u Rwanda rwongeye gukora impinduka rukuramo Mugisha Gilbert wasimbuwe na Niyomugabo Claude. Byari bisobanuye ko abatoza b’Amavubi bifuza gufunga cyane uruhande rw’ibumoso rwa Bafana Bafana.

Ubwo Amavubi yakoraga impinduka, ku ruhande rwa Bafana Bafana, bahise bakuramo Sphepheo S’miso Sithole wasimbuwe na Oswin Reagan Appollis.

Amavubi yabaye meza cyane uyu munsi, yakomeje gucunga ibitego bya yo ariko akanyuzamo akegera izamu rya Afurika y’Epfo itari yiteguye kongera gukora andi makosa.

Ku munota wa 82, umutoza w’Amavubi, Torsten yongeye gukora impinduka akuramo Nshuti Innocent asimburwa na Mugenzi Bienvenu.

Afurika y’Epfo yakinaga ishaka kwishyura ibitego yari yatsinzwe, yabonye uburyo ku munota wa 86 ku mupira watewe na Percy Tau ariko Ntwari Fiacre awukuzamo ukugura kw’iburyo.

Umukino warangiye Amavubi yegukanye intsinzi ku bitego 2-0, anayobora itsinda rya Gatatu n’amanota ane n’ibitego bibiri azigamye.

Afurika y’Epfo ni iya Kabiri muri iri tsinda n’amanota atatu. Ikipe zifite amanota abiri muri iri tsinda ni Nigeria, Lesotho, Zimbabwe. Ikipe ya nyuma muri iri tsinda ni Bénin yatsinzwe umukino wa mbere na Afurika y’Epfo none ikaba yanganyije 0-0 na Bénin kuri uyu munsi.

Imikino y’umunsi wa Gatatu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izakinwa mu kwezi kwa Kamena 2024. U Rwanda ruzajya i Cotonou muri Bénin, ruhave rujya muri Lesotho.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.

Amavubi XI: Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihadi, Niyonzimana Olivier, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague na Nshuti Innocent.

Bafana Bafana XI: Ronwen Hayden Williams, Bongokuhle Hlongwane, Mhlali Mayambela, Audrey Maphosa Modiba, Teboho Mokoena, Khulisa Mudau, Nkosinathi Sibisi, Sphephelo S’miso Sithole, Percy Muzi Tau, Siyanda Xulu, Themba Zwane.

Mugisha Gilbert nyuma yo gutsindira Amavubi igitego cya Kabiri
Ubwitange bwari bwinshi ku mpande zombi
Imanishimwe Emmanuel yagoye Percy Tau wa Al Ahly yo mu Misiri
Mutsinzi Ange yafashije Amavubi mu bwugarizi
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Bafana Bafana
Amavubi yabanjemo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW