Abapolisi na DASSO barakekwaho uburangare bw’uwapfiriye ‘Transit center’

Nyanza: Abapolisi babiri  na DASSO  batawe muri yombi kubera umuntu wari muri transit center wapfuye bikekwa ko yakubitiwe muri icyo kigo kijyanwamo inzererezi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023 nibwo humvikanye inkuru y’umugabo wapfuye aguye ku kigo nderabuzima cya Ntyazo, mu karere ka Nyanza.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko uwo mugabo ubusanzwe yari afungiye muri transit center ya Ntyazo, mu karere ka Nyanza ajyanwa kwa muganga yaranegekaye.

Yagize ati “Bikekwa ko yakubiswe n’abo bari bafunganwe baramunegekaza.”

Uyu yakomeje avuga ko RIB yaje gutwara umurambo wa nyakwigendera, kandi inatwara abarindaga transit center ya Ntyazo, abapolisi babiri na DASSO umwe.

Twageragejeje kuvugisha RIB ariko ntibyadushobokeye.

Si ubwa mbere humvikanye abantu bapfa bari bafunzwe kuko mu minsi yashize hari uwaguye muri kasho ya Ntyazo mu karere ka Nyanza amakuru akavuga ko yari yiyahuye.

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW i Nyanza