Abavura amatungo mu Rwanda biyemeje guhuza imbaraga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda, Rwanda Council Of Veterinary Doctors, (RCVD), rwiyemeje guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo ruteze imbere uyu mwuga.

Umwuga wo kuvura amatungo mu Rwanda, uracyagaragaramo ibihanga biterwa no kuba hari abawukora batarabyigiye bigatuma bawusiga icyasha.

Mu rwego rwo guca ako kavuyo kakiwugaragaramo ndetse no gufasha abawukora kwiteza imbere, abayobozi b’Urugaga rw’Abaganga b’Amatungo mu Rwanda, batanze amahugurwa afasha aba baganga kumva icyiza cyo kwishyira hamwe no guhuza imbaraga.

Aya mahugurwa yakozwe mu gihe cy’iminsi ibiri, cya tariki 28-29 Ugushyingo 2023. Yitabiriwe n’Abaganga b’Amatungo bo mu Mujyi wa Kigali.

Agaruka ku mpamvu z’aya mahugurwa, Dr Kayumba Charles uyobora Urugaga rw’Abaganga b’Amatungo mu Rwanda, ahamya ko guhuza aba baganga ba Leta n’abikorera, izatanga umusaruro mwinshi.

Ati “Iyi gahunda rero yahuje Abaganga b’Amatungo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, kugira ngo tuganire na bo ku buryo bwo kwihuza bagakorera hamwe mu buryo bw’Amakoperative cyangwa bwa Kampanyi, kugira ngo Abaganga bihuze babe bagera ku bintu byinshi. “

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kwihuza kw’aba baganga b’amatungo, ari yo nzira imwe ishobora kubafasha guhuza imbaraga bakanarushaho kungurana ubumenyi no kurushaho guteza imbere umwuga.

Ati “Harimo umusaruro munini cyane. Kuko iyo muri hamwe mufatana urunana, mukigishanya. Twese uko turi aha si ko tunganya uburambe mu kazi, si ko twaciye ahantu hamwe twese. Twaciye ahatandukanye tugenda dushaka ubumenyi. Ariko hano dusangira ubwo bumenyi. Turakeka ko nitumara kwihuza tuzagera kuri byinshi umwe atabasha kwigezaho ari umwe.”

Dr Kayumba yakomeje avuga ko mu mbogamizi uru rugaga rugifite, ari bamwe mu bakora uyu mwuga batarawize bigatuma bawukoramo amakosa awusebya.

- Advertisement -

Zimwe mu nshingano RCVD yari ifite, harimo gutanga ibyangombwa ku baganga b’Amatungo babigize umwuga no gukirikirana imikorere ya bo.

Ubu hiyongereyeho izindi nshingano zo kuba ruzakurikiranira hafi imikorere y’Abaganga b’Amatungo bakora mu nzengo za Leta, mu mishinga runaka cyangwa abikorera kuko aba bose bazaba bishyize hamwe.

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo kwihuza, bavuga ko bizatanga umusaruro mwinshi kuruta uko bari basanzwe bakora mu buryo bwo kwirwanaho.

Mpagazekubwayo Céléstin usanzwe ari umuganga w’amatungo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko uku kwihuza bizabafasha byinshi birimo n’ubwiyongere bw’ibyo bakuraga mu kazi ka buri munsi bakora.

Ati “Iyi gahunda yo guhuza Abaganga b’Amatungo bikorera n’abakorera Inzego za Leta, bizadufasha kubona bimwe mu byo tutabashaga kugeraho birimo ibikoresho, amahugurwa n’akazi kakaziyongera.”

Yakomeje avuga ko bizanafasha kurwanya abasabyega umwuga wo kuvura amatungo mu Rwanda, ndetse no kubakumira. Ikirenze kuri ibyo ni ugufashanya kuko bazaba bibumbiye hamwe.

Ntakirutimana Isabelle ukorera mu Karera ka Kicukiro, nawe yunze mu rya mugenzi we, avuga ko uku kwihuza kuzatanga umusaruro mwinshi ku bakora umwuga wo kuvura amatungo mu Rwanda.

Aba baganga banakanguriwe kujya mu kimina kibahuza, kuko abakirimo kandi bujuje ibisabwa baba banemerewe guhabwa inguzanyo ibafasha kugura ibikoresho bibafasha mu kazi ka bo ka buri munsi.

Urugaga rw’Abaganga b’Amatungo mu Rwanda, ubu barabarirwa mu 4850 birenga mu Gihugu hose.

Muganga Céléstin, ati bizanadufasha kurwanya abiyitirira umwuga wacu
Ntakirutimana Isabelle ahamya ko kwihuza bizabaha umusaruro mwinshi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW