Abunganira Munyenyezi ntibanyuzwe n’inzitizi zazamuwe n’ubushinjacyaha

Byari biteganyijwe ko uruhande rwa Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside atangira gutambutsa ikirego cye arega ubushinjacyaha ariko ntibyakozwe kuko ubushinjacyaha bwazamuye inzitizi.

Inteko igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko bo mu rukiko rw’isumbuye rwa Huye nibo bageze mu rukiko.

Bwa mbere umucamanza yahise aha ijambo Béatrice Munyenyezi ngo asobanure ikirego cye arega ubushinjacyaha kijyanye n’inyandiko mpimbano.

Béatrice Munyenyezi nta magambo menshi yavuze ahubwo yahagurutse avuga ijambo ngo “Nyakubahwa Perezidante w’urukiko namwe ba Nyakubahwa bacamanza  munyemerere mpe umwanya abanyunganira.”

Me Bikotwa Bruce umwe muri babiri wunganira Munyenyezi yahise ava mu byicaro yari arimo, yegera inteko iburanisha avuga ko bitewe n’ibimenyetso bafite bamwemerera kuvuga ahagaze maze urukiko narwo rurabimwemerera.

Me Bikotwa yabwiye urukiko ko “Uruhande rwabo hari inyandiko mvugo mpimbano yo kwemera, kwirega, kwicuza no gusaba impambabazi ya Ndagije Callixte Musoni(Inarimo ko Munyenyezi yakoze ibyaha), ubushinjacyaha bwazanye igaragaza ko ari impimbano kandi uruhande rwuregwa rwarasabye ko yavanwamo nk’ikimenyetso gishinja uregwa,  dusaba ko twayiregera urukiko rurabyemera ari nabyo tugiye gukora tugaragaza ko iyo nyandiko ari impimbano.”

Ubushinjacyaha bwahise busaba ijambo bumanitse akaboko k’iburyo, Umucamanza nawe araribaha.

Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko hari inzitizi bafite zikwiye kubanza gusuzumwa, uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko iyo hagiye kuregwa urwego cyangwa ikigo cya leta haregwa abafite ubuzima gatozi kandi ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’isumbuye rwa Huye nta buzima gatozi bufite.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Dusanga kuba Munyenyezi n’abunganizi be ikirego cyabo kitakwakirwa kuko cyaje mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko harezwe ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’isumbuye rwa Huye kandi nta buzima gatozi bufite kandi twe turi hano ntidushobora guhagararira urwego kandi ntitwanarega ngo bihite binaduhindukirana ngo duhite tunaregwa.”

- Advertisement -

Me Bikotwa Bruce umwe muri babiri wunganira Munyenyezi Béatrice nawe yongeye kwigira imbere nawe ati”Nyakubahwa Perezidante w’urukiko namwe banyakubahwa bacamanza ibyo ubushinjacyaha buvuga n’ibintu bitangaje cyane, nta bunyamwuga na bucye burimo

Me Bikotwa yavuze ko bari bamaze igihe batanze ikirego, ubushinjacyaha nabwo bumaze igihe bubizi izo nzitizi ntizatanzwe kuva na mbere muri sisiteme ihuza ababuranyi.

Me Bikotwa yavuze ko icyo ubushinjacyaha bugamije ari ugutinza urubanza.

Me Bikotwa ati”Ubushinjacyaha buri kuvuga ubusa muri uru rubanza.”

Umucamanza nawe yahise amuca mu ijambo ati”Iyo mvugo si nziza wayihagarika”

Me Bikotwa ati”Sinyihagarika reka nsobanura igitumye nyikoresha cyereka niba mudashaka ko mbasobanurira.

Ubushinjacyaha nabwo bwaka ijambo buti”Me Bikotwa yareka gukoresha amagambo nyandagazi.”

Me Bikotwa aravuga ko ubushinjacyaha busaba ko butaregwa kandi byarafashweho icyemezo bityo kandi urukiko rutakwivuguruza.

Me Felecien Gashema nawe wunganira Munyenyezi nawe yavuze ko bareze ubushinjacyaha muri rusange batareze, ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye rwa Huye niba ubwanditsi bw’urukiko bwaranditse imyirondoro y’uregwa bugashyiraho ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Huye byahita bikosorerwa aho.

Me Gashema yavuze ko niba ubushinjacyaha bushaka kwikura muri uru rubanza rw’inyandiko mpimbano kuko nta buzima gatozi bafite bityo batari bafite n’ ububasha bwo kurega umukiliya wabo kandi udafite ubuzima gatozi atarega ariko aregwa.

Me Gashema ati”Niba ari byo Munyenyezi ntiyaregwa kuko umurega nta buzima gatozi afite.

Urukiko rw’isumbuye rwa Huye rwasuzumye niba hatarezwe ufite ububasha, urukiko rusanga ubushinjacyaha bufite inshingano zo kwiregura kandi kuvuga ko ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye rwa Huye butaregwa, haregwa ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’Igihugu nta shingiro bifite kuko ari bumwe kandi bukaba bufite ababuhagarariye muri uru rubanza, urukiko rwemeza ko ibyo ubushinjacyaha buvuga nta shingiro bifite bityo uruhande rwa Béatrice Munyenyezi bagomba gutanga ikirego abaregwa nabo bakazakomeza kwiregura.

Béatrice Munyenyezi yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’America kuburanira mu Rwanda.

Ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango ku gihe cya Leta y’Abatabazi, akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari.

Uyu Shalom Ntahobari n’umubyeyi we Nyiramasuhuko bahamijwe icyaha cya jenoside bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Munyenyezi areragwa ibyaha bifitanye isano na jenoside byose arabihakana. Niba nta gihindutse iburanisha rirakomeza taliki ya 29 Ugushyingo 2023.

Theogene NSHIMIYIMANA

 UMUSEKE.RW/HUYE