Afurika y’Epfo irasaba ICC guta muri yombi Netanyahu

Leta ya Afurika y’Epfo yasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) gusohora impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bitarenze hagati mu kwezi gutaha kw’Ukuboza.

Khumbudzo Ntshavheni, Minisitiri mu biro bya Perezida w’Afurika y’Epfo, yavuze ko ICC nitabikora, bizaba ari ikimenyetso cyo “kunanirwa kuzuye” kw’ubutegetsi bw’isi.

Yagize ati: “Isi ntishobora guhagarara gusa irebera.”

Israel ivuga ko irimo kwirwanaho nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku itariki ya 7 Ukwakira  uyu mwaka, cyiciwemo abantu 1,200 naho abandi barenga 200 barashimutwa.

Ivuga ko irimo kugerageza kugabanya cyane umubare w’abasivile bapfa n’abakomereka, ariko Minisitiri Ntshavheni yavuze ko leta ya Israel irimo kugerageza “gukuraho Abanye-Palestine henshi muri Gaza no kuyigarurira“.

Afurika y’Epfo, hamwe na Bangladesh, Bolivia, ibirwa bya Comores (Comoros) na Djibouti, byatanze ubusabe muri ICC bwuko ikora iperereza niba hari ibyaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu byakozwe muri Gaza.

Afurika y’Epfo imaze igihe ishyigikiye cyane Abanye-Palestine.

Muri uku kwezi kw’Ugushyingo , Afurika y’Epfo yatangaje ko ikuye abadiplomate bayo muri Israel, ndetse yumvikanisha ko umwanya w’ambasaderi wa Israel muri Afurika y’Epfo urimo “kurushaho kugorana ku kuba wagumaho”

UMUSEKE.RW

- Advertisement -