Amajyepfo: Leta yahaye abahinzi  ifumbire y’ibiro birenga ibihumbi 300

Guverineri w’Intara y’Amajayepfo,Kayitesi Alice, yatangaje ko Leta yahaye abahinzi ibiro by’ifumbire birenga ibihumbi 300 ku buntu.

Ibi Guverineri Kayitesi yabivugiye mu Karere ka Muhanga, ubwo abahinzi bibumbiye muri Koperative ihinga ibigori, imiteja ndetse n’imboga  bahabwaga ifumbire yo kubagaza ibigori.

Guverineri Kayitesi avuga ko muri iyi Ntara y’Amajyepfo  iyo fumbire leta yahaye abahinzi ku buntu izaterwa kuri site z’ubuhinzi buhuje burenga  900  mu turere umunani  twose.

Kayitesi avuga ko ari inyunganizi leta itanze kugira ngo bizamure umusaruro w’ibigori.

Ati”Hari abatarabonye ifumbire yo gutera bakaba bagize amahirwe yo gukoresha  ifumbire yo kubagaza ibigori.”

Guverineri Kayitesi avuga ko bifuza ko bitarenze ibyumweru bibiri abahinzi bose bahuje ubutaka bari mu makoperative bazaba bayibagaje.

Yasabye abahinzi kudapfusha ubusa amahirwe leta ibaha, ahubwo iyi fumbire ikajyana n’ahantu hose hongerewe ubuso buhingwaho.

Ati “Ubuso butari buhinzeho muri iyi Ntara y’Amajyepfo twabuhinze ku kigero cya 70%.”

Umwe mu bahinzi witwa  Nyiranzeyimana MarieJosée avuga ko koperative yabo yatinze kubaha ifumbire yo gutera, kuko muri iki gihembwe bayibahaye bakererewe bayikoresha mu kubagaza.

- Advertisement -

Ati “Ifumbire yo gutera twayikoreshe dutangiye kubagara, iyo gutera yatinze kutugeraho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko  babanje gushishikariza abahinzi guhuza ubutaka, kugira ngo inyongeramusaruro izaze isanga imirima imeze neza.

Ati “Gahunda tugezeho ni uguha abahinzi  ifumbire yo kubagaza ibi biraduha icyizere ko Umusaruro w’ibigori uzagenda neza.”

Kayitare yashimiye leta inyunganizi itanga ku bahinzi, avuga ko bazakomeza gukurikirana ibikorwa by’ubuhinzi kuko iyo fumbire bazayigenera abahuje ubutaka.

Perezida wa Koperative y’Abahinzi -borozi ba Makera, Ntamabyariro Jean D’Amour, avuga ko iyo abatwaye imbuto y’umusaruro w’ibigori mu turere dutandukanye batinze kwishyura, bigira ingaruka mbi ku mikorere ya Koperative.

Ati”Hari ubwo batinda kutwishyura tugafata inguzanyo muri Banki, noneho inyungu abahinzi bagombaga kubona bakazishyura banki.”

Guverineri Kayitesi avuga ko hari abashinzwe inyongeramusaruro batinda kwishyuza, hakaba na bamwe mu bahinzi bakoresheje ifumbire irenze iyo bari basabye.

Gusa akavuga ko kuri ubu iki kibazo cyarangije gukemuka kuko Leta yarangije gutanga ibyo birarane abahinzi bavuga ko bitinda kuboneka.

Mu ntara y’Amajyepfo iyi fumbire yo mu bwoko bwa DAP bazayitera kuri hegitari zisaga 13000.

Abahinzi bahawe ifumbire na Leta ku buntu bavuga ko Umusaruro uziyongera
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yifatanije n’abahinzi gutera ifumbire mu bigori
Guverineri Kayitesi avuga ko bazayitera ku buso bwa Hegitari zisaga 13000
Abahinzi basabwe guhuza ubutaka
Abahinzi batundaga ifumbire Leta yabegereje
Nyiranzeyimana MarieJosée avuga ko iyo Leta itinze kubishyura umusaruro, bafata inguzanyo muri Banki bagakora bishyura

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.