Angola yahawe umukoro wo kuzura umubano w’u Rwanda na Congo

Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa y’Amajyepfo, SADC yasabye Perezida wa Angola, João Lourenço kongera imbara mu bikorwa byo kuzura umubano w’u Rwanda na Congo.

Intambara ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa Congo, hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC yatumye Congo yikoma u Rwanda irushinja gufasha inyeshyamba.

Umubano w’ibihugu byombi wikubise hasi kuva ubwo, ndetse Congo Kinshasa yahagaritse amasezerano yose yari ifitanye n’u Rwanda mu by’ubucuruzi, inirukana Ambasaderi w’u Rwanda ku butaka bwayo, inatumiza abari bayihagarariye mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu tariki 04 Ugushyingo, 2023, Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Amajyepfo, SADC wakoreye inama muri Angola, mu bakuru b’ibihugu bayitabiriye harimo, Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola wanayiyoboye, na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Congo Kinshasa ushaka ko uyu muryango umuha abasirikare.

Perezida Matamela Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo na we yitabiriye iyi nama, na Perezida Dr. Samia Suluhu Hassan wa Tanzania,  Hakainde Hichilema wa Zambia, na Dr. Emmerson Dambudzo Mnangagwa, Perezida wa Zimbabwe.

Namibia yohereje Visi Perezida, Dr. Nangolo Mbumba, ibindi bihugu byohereje ba Minisitiri, harimo ubwami bwa Lesotho bwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Ntsokoane Samuel Matekane, Botswana yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Lemogang Kwape, kimwe na Malawi, na Mozambique.

Perezida wa Angola uyoboye uriya muryango, yahawe umukoro wo gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kuzura umubano hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda, kugira ngo “Uburasirazuba bwa Congo bubashe kugira amahoro.”

ISESENGURA

- Advertisement -

Umuryango wa SADC wavuze mu myanzuro yindi ko ushyigikiye amatora azaba mu bihugu biwugize birimo Madagascar na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kandi ko uzohereza indorerezi muri ayo matora.

SADC yagaragaje ko ihangayikishijwe no kuba imirwano mishya ikomeje hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, ibyo ngo bikaba byararenze ku masezerano y’agahenge yari yemejwe.

Inama yabereye i Luanda muri Angola yatanze umurongo ku iyoherezwa ry’ingabo za SADC muri Congo Kinshasa mu rwego rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ubutumwa bw’izi ngabo bwahawe izina rya Mission SADC en RDC (SAMIDRC), ntihavuzwe umubare w’ingabo zizaba zibugize n’igihe zizoherezwa muri Congo, cyakora inama yashimiye ibihugu byiyemeje kohereza abasirikare, inama ko hashakishwa ubushobozi mu mafaranga azakenerwa.

UMUSEKE.RW