Mu makipe 80 (Clubs) azaba yibumbiye mu Ishyirahamwe ry’Amakipe yo ku Mugabane wa Afurika, Africa Clubs Association (ACA), harimo na APR FC izaba ibagarariye u Rwanda.
Kuri uyu wa Kane ni bwo hateranye Inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ndetse n’aboyobozi b’amakipe bari bayitumiwemo.
Iyi nama yabereye ku Cyicaro Gikuru cya CAF giherereye i Cairo mu Misiri. Kimwe mu byo yigagaho harimo gushyiraho ACA kugira ngo izafashe Abanyamuryango ba yo kwihaza mu mikoro.
Ikipe ya APR FC yari ihagarariwe n’Umuyobozi wa yo, Lt. Col Karasira Richard, yashyizwe mu makipe 80 yatangije ACA.
Iri shyirahamwe rizayoborwa n’Umuyobozi wa Yanga Africans yo muri Tanzania, Eng. Hersi Ally Said. Icyicaro kizaba kiri i Nairobi muri Kenya.
Abanyamuryango ba CAF 80, ni bo batangiranye n’iri shyirahamwe ariko amakipe yandi azagenda yiyongera.
Zimwe mu ntego za ACA, harimo gufasha abakinnyi b’abanya-Afurika, kugaragaza impano bibaviremo kuba banakina muri za shampiyona zikomeye ku Isi.
Ikindi, harimo gufasha amakipe kuzamura urwego rwa yo ndetse no kumenya kuzamura ubukungu no gusobanurirwa uko umupira wagirwa ubucuruzi.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW