Bethany Hotel ishyize igorora abakiliya bayo ibagabanyirizaho 15% (VIDEO)

*Uri muri iyi hotel aba afite kureba neza ikiyaga cya Kivu mu mpande zose
*Ni yo Hotel ya mbere ifite igikoni gishimwa na bose bayigana
*Abari mu kwezi kwa buki bagabanyirizwa 20% bakidagadura

Ntabwo serivise za hoteli ari iz’abakire gusa, kuri Bethany Hotel iherereye mu Karere ka Karongi, ku kiyaga cya Kivu neza, buri mukiliya wese ahabwa serivise bitewe n’uko yifite ku giciro kinogeye buri wese.

Iyi Hoteli iri mu mudugudu wa Nyarurembo, mu Kagari ka Kibuye, mu Murenge wa Bwishyura. Ni Hoteli uyirimo aba areba amazi y’ikiyaga cya Kivu mu mpande zose.

Ubwiza bwa Bethany Hotel uyirebera mu kiyaga cya Kivu
Nijoro Bethany Hotel iba igaragara gutya
Uhari aba yitegeye ikiyaga cya Kivu

Serivise abayigana bahasanga

Iyi hoteli irisanzuye, abantu uko bangana kose, ifite ubushobozi bwo kubakira, kandi baba bafite ibinyabiziga bakabona aho bihagarara.

Ntwali Janvier Umuyobozi wa Hoteli (Manager) akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’amahoteli muri Karongi, avuga ko Bethany ari Hoteli yizewe, ikorera ku ndangagaciro y’ubunyangamugayo.

Abayigana uretse kuruhuka bitewe n’amahumbezi y’ikiyaga cya Kivu, ni Hoteli ifite ubusitani, uhari yumva amajwi y’inyoni, akayaga ko mu biti kakamufasha kuruhuka bihagije.

Ashobora gukora komande y’amafi, bagira amafi y’umwimerere, bakagira isambaza nziza zirobwe ako kanya.

Ni Hoteli ihorana buffet kuva saa sita, buri wese wasuye Karongi yahagera bakamwakira ku giciro cyiza.

- Advertisement -

Ifunguro rya mu gitondo (Breakifast) iba ihagije, umukiliya wabo bamufata nk’umwami.

Ni hoteli ifite ibiciro bitagoranye buri wese abyisangamo, haba ku byumba no ku mafunguro.

Bethany Hotel igabanyiriza ibiciro abayigana bari mu gihe cy’Ukwezi kwa Buki (abageni) kugera kuri 20%, mu bijyanye n’icumbi.

Urugero nk’icyumba cyaho gihenze ni amafaranga 80,000 (Frw) yonyine, icya make ni Frw 35,000 ku ijoro rimwe.

Ntwali Janvier Umuyobozi wa Hotel (Manager) avuga ko Hotel igabanyiriza ibiciro abayigana baje bari hamwe, akarusho muri iyi minsi mikuru barabagabanyiriza ibiciro abakiliya kugera kuri 15%.

Booking: Tel 0784957945 Bethany Hotel

VIDEO

Inzoga n’ibindi binyobwa ni kuri make cyane
Komande y’ifi n’ibindi biyiherekeje biri mu mwihariko wa Bethany Hotel

Coffee shop

Iyi Hotel igira Coffee shop yujuje ibisabwa byose. Uhasanga ubwoko 9 bw’ikawa ugahitamo iyo ushaka ko bagukorera. Urugero wakoresha iyitwa Bethany Beauty memory coffee, Cappucino, Machiato n’andi moko.

Uhasanga Cocktail nka Classic Margareta, Classic Mojito, cyangwa Expresso Martini

Coffee shop uyisangamo byose

 

Hotel izirikana iterambere ry’umuturage

Pasitori SIBOMANA Fidele Umuyobozi wa Bethany Investment Group, ifite ibigo 5 harimo Bethany Hotel i Karongi, n’ibindi bigo byakira abantu ikiri i Rubavu (Gisenyi), i Nyagatare, Gikondo (Isano) n’ikindi mu Kiyovu, avuga ko Bethany yatangiye ari ntoya ariko ubu imaze kuba ubukombe.

Bethany Hotel Ifite ibyumba 55, sale z’inama, igendwa na benshi kandi iri ku rwego rushimishije, yakira inama nyinshi kandi abayigana bakanyurwa.

Agira ati “Ni hotel ifite uburambe mu kazi n’inararibonye, ikoresha abakozi babyigiye, itanga serivise yishimiwe kandi twumva ntakizatugamburuza, tuzakora ibishoboka abantu bakomeze guhabwa serivise barusheho kunyurwa.”

 

Iterambere ku baturage

SIBOMANA Fidele Umuyobozi wa Bethany Investment Group avuga Bethany Hotel ifasha mu iterambere ry’abaturage, ikaba ikoresha abakozi 56, bose bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.

Abaturage baturiye Hotel ibyiza byayo bibageraho, kuko Hotel itanga umusanzu wa mituelle wa Miliyoni 1Frw buri mwaka.

Bethany Hotel ifasha mu gusanira abaturage inzu, yanubakiye bamwe bahoze batuye mu manegeka.

Past. SIBOMANA Fidele ati “Hotel ifite umwihariko wo gukoresha umusaruro uva mu baturage, bigatuma igabura amafunguro y’umwimerere. Ibyo bifasha abaturage mu iterambere ryabo kuko babona aho bagurisha umusaruro, kandi bigaha akazi n’abacuruzi. Umubano wacu n’abaturage ni nta makemwa kuko ifaranga riva hano ribageraho.”

Bethany Hotel kandi ni ikigo abayobozi bacyo bari muri gahunda zitandukanye zifasha Leta, aho bari mu buyobozi bw’abikorera mu Rwanda (PSF), aho bafatanya n’abacuruzi kubaka iterambere ry’ igihugu.

Past. SIBOMANA Fidele avuga ko Bethany bivuga iwacu, cyangwa mu muryango. Kubera ko ikigo ari icy’Itorero Presbyterian mu Rwanda, abagishinze bavuga ko izina Bethany riva muri Bibiliya hamwe Yesu yazuriye Lazaro.

Ati “Dutekereza ko uhagana ananiwe, agarura ubuzima akahava aruhutse neza.”

SIBOMANA Fidele Umuyobozi wa Bethany Investment Group

Gutembera mu kiyaga cya Kivu

Uwagiye muri Bethany Hotel afite amahirwe yo gutembera aho ashaka mu Kiyaga cya Kivu, akareba ibyiza biri ku birwa bitandukanye. Aho naho bitewe n’ibyo uwahagiye akeneye, cyangwa se abo bari kumwe bakeneye, bashobora kugira ibihe byiza ku giciro gito.

Amani Ngiruwonsanga atwara ubwato bwa Bethany Hotel (Captain), avuga ko bafasha abantu kugera ho bifuza mu kiyaga cya Kivu kandi aho gusura hakaba ari henshi.

Uwasuye Bethany Hotel aba afite amahirwe yo gusura ibirwa bitandukanye
Bethany Hotel

Ku Karwa k’Amahoro

Ujyayo bimutwara isaha imwe, kugenda no kugaruka nta kindi agiye gukora ari ukuhareba gusa. Uru rugendo rumutwara Frw 20,000. Iyo ari abantu barenze umwe ntabwo igiciro gihinduka, bivuze ko ari abantu 10 bishyize hamwe, ngo batembere ku Karwa k’Amahoro buri wese yasabwa kwishyura gusa Frw 2000!

Ku Kirwa cya Nyenyeri

Aha hari umwihariko ko hahoze hatuyeyo Abafrere (Abihayimana), ni ahantu haba utunyamaswa twitwa Inkende. Urugendo rwo kugenda no kugaruka ni isaha n’igice, abagiyeyo bishyura Frw 30,000.

Ku Kirwa cya Napoleon

Ni ahantu hihariye haba amoko y’inyoni menshi cyane. Uhari ashobora kuryoherwa no kuzamuka imisozi, akaba abasha kureba muri Nyamasheke, no muri Rutsiro. Uru rugendo rusaba amasaha abiri n’igice kugenda no kugaruka, ujyayo yishyura Frw 40,000.

Ku kirwa cya Mapfundo

Aha ni muri Boneza, ushobora kureba uko bakama inka, inka zigashoka amazi ukabona uko zoga. Urwo rugendo urwishyura Frw 60,000 harimo n’ibyo bakwereka.

Ku basura Bethany ni ahanyu mu kemenya u Rwanda, mukaruhuka, hari n’ibindi byinshi mushobora kubona mukaryoherwa n’amazi magari!

Amacumbi yabo ni meza kandi aboneka ku giciro gito
Ushobora gutembera ikiyaga cya Kivu

 

AMAFOTO@SHYAKA Olivier

HATANGIMANA Ange Eric / UMUSEKE.RW