Bugesera: Abatuye ku kirwa cya Sharita barisabira  kwimurwa

Imiryango isaga 70 ituye mu Kirwa cya Sharita kiri mu Murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera irasaba kwimurwa aha kuko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera nta gikorwa remezo na kimwe wabona.

Abaturage bajya gushakira ubuzima mu Kirwa cya Sharita kiri mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera bakoresha byibuze iminota iri hagati ya 15 na 20 .

Mu marembo y’iki Kirwa, ukihagera uhita ukubitana inzu zasenyutse,abaturage bazibamo ntibatinya kuvuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga,bakisabira kwimurwa.

Umwe yagize ati “ Nkeneye kugira ngo munyimure kubera ko inzu ntuyemo iri mu manegeka,imaze inshuro eshatu nikoresha.Inzu ndimo ntabwo ikwiriye kandi mvugira n’abandi bose. Dukeneye kwimurwa tukava hagati y’ikirwa, tukajya ahabona nk’abandi.”

Undi yagize ati “Akazu  ndimo umuyaga uraza ugashaka kukagurutsa,nkajya hanze, nkajya kugama ahantu bafite akazu kisumbuyeho. Nange numva nshaka kwimurwa.”

Sharita hariyo ibyumba bibiri gusa by’amashuri abanza afasha abana bageze igihe cyo gutangira kwiga kubyigiramo.

Gusa ngo inzozi zabo zo kwiga zirangirira mu mwaka wa Gatandatu mu mashuri abanza kuko benshi bacikiriza amashuri kuko kwambuka uruzi rwa Kanyonyomba bibabera imbogamizi.

Umukozi w’umurenge wa Rweru ushinzwe imiyoborere Niyonzima Étienne avuga ko bagiye kubarura inzu zirimo kugwa kugira ngo abazituyemo bacumbikishirizwe.

Ati “Nimba koko hari icyo mwabonye ko hari bafite inzu zaguye,turakorana n’ubuyobozi bw’Akagari tubarure izo nzu zishobora kubashyira mu bibazo, turebe nk’Umurene mu bushobozi dufite turebe ko twabimura nabo. Nk’Umurenge twafata na gahunda yo kubashakira aho baba babaye nubwo twaba tutabimuye nyirizina ako kanya.”

- Advertisement -

Ikirwa cya Sharita ni kamwe mu tugari dutanu  tw’Umurenge wa Rweru.

Mu mwaka wa 2018 muri iki kirwa habarurirwaga imiryango isaga 72 ihatuye gusa ngo ubu yariyongereye bitewe n’urubyiruko rwashinze ingo.

UMUSEKE.RW